Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru y’umucyo ku gushidikanya kwabayeho ku gusezerana kwa Vestine n’Umunya-Burkina Faso

radiotv10by radiotv10
17/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
1
Amakuru y’umucyo ku gushidikanya kwabayeho ku gusezerana kwa Vestine n’Umunya-Burkina Faso
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko habayeho gushidikanya ku isezerano ryo gushyingirwa hagati y’umuririmbyikazi Vestine n’Umunya-Burkina Faso, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya bwakiriye indahiro y’ishyingirwa ryabo, bwatanze umucyo, bwemeza ko iri sezerano ryabayeho.

Inkuru yo gusezerana kwa Ishimwe Vestine uzwi mu itsinda ahuriyemo n’umuvandimwe we ‘Vestine& Dorcas’ na Ouedraogo Idrissa, yavuzwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025, ubwo uyu muhango wari ukimara kuba.

Ibitangazamakuru bimwe byatangaje iyi nkuru, ariko kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, ku mbuga nkoranyambaga, hiriwe amakuru y’abavugaga ko uyu muhango utabayeho.

Suzan Murora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya wabereyemo uyu muhango, yemereye ikinyamakuru cyitwa The New Times ko uyu muhango wabayeho ku wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025 saa kumi z’umugoroba ku Biro by’uyu Murenge.

Abashingiraga ku kuba nta mafoto yashyizwe hanze y’aba basezeranye, ibi byatewe no kuba ba nyiri ubwite barifuje ko uyu muhango ubera mu muhezo, dore ko abasanzwe bareberera inyungu uyu muhanzikazi bari bashyizeho amabwiriza ko nta muntu wemerewe gufata amafoto cyangwa amashusho.

Indi gihamya y’uku gusezerana kwa Vestine na Ouedraogo Idrissa, ni uko kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025 hahise hanasohoka icyangombwa cy’uko aba bombi bamaze kuba umugore n’umugabo mu irangamimerere ry’u Rwanda, aho umugabo arusha imyaka 16 aho kuva 20 nk’uko byari byiriwe bicicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu Munya-Burkina Faso Ouedraogo Idrissa wasezeranye na Vestine, bigaragara ko yavutse tariki 21 Mutarama 1989, mu gihe umugore we Vestine yavutse tariki 02 Mata 2003.

Vestine n’umugabo we Ouedraogo Idrissa basezeranye imbere y’amategeko
Ubu bombi ni umugore n’umugabo
Vestine yari aberewe
N’umugabo we Ouedraogo Idrissa

RADIOTV10

Comments 1

  1. Harindintwari Andre says:
    1 year ago

    Imana izamwubakire urugo rw’umugisha Kandi azarurindirwemo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 6 =

Previous Post

DRC: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’urwego rw’Ubucamanza

Next Post

Uko hafashwe abitwikiraga ijoro bakajya kwiba ibyuma byubatse umuhanda

Related Posts

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko hafashwe abitwikiraga ijoro bakajya kwiba ibyuma byubatse umuhanda

Uko hafashwe abitwikiraga ijoro bakajya kwiba ibyuma byubatse umuhanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.