Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amarangamutima yari yose ubwo Rutahizamu w’Amavubi yaherecyezwaga n’umugore we n’imfura yabo

radiotv10by radiotv10
07/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amarangamutima yari yose ubwo Rutahizamu w’Amavubi yaherecyezwaga n’umugore we n’imfura yabo
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu Byiringiro Lague waguzwe n’ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden, yerecyejeyo aherekezwa ku kibuga cy’indege n’umugore we, wamusezeyeho amwereka urugwiro rwinshi.

Uyu rutahizamu wari umaze igihe akinira ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, yerecyeje muri Sweden mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 06 Werurwe 2023.

Ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, yaherekejwe n’abarimo umugore we Uwase Kelia bari kumwe n’umwana wabo w’imfura.

Ubwo yamusezeragaho, umugore wa Byiringiro Lague yamusezeyeho amugaragariza urukundo ruhebuje ndetse amugaragariza ko azamugirira urukumbuzi rwinshi.

Byiringiro Lague avuye muri APR FC yari ayimazemo imyaka irindwi dore ko yayigezemo muri 2018 ubwo yari avuye mu ikipe y’Intare FC.

Iyi kipe ya Sandvikens IF yerecyejemo aherutse kuyisinyira, isanzwe ikinamo Umunyarwanda Yannick Mukunzi wari umaze igihe afite imvune ariko akaba aherutse kugaruka mu kibuga.

Byiringiro Lague wakiniye APR umukino wa nyuma wayihuje na Rayon Sports, mbere y’uyu mukino yari yavuze ko yifuza kwerecyeza hanze abanje gutsinda iyi kipe isanzwe ari mucyeba wayo w’ibihe byose.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − nine =

Previous Post

Umusore wifuza kuba mu bakire 10 ba mbere yongeye kuvuga ibitangaje anagaruka kuri Bamporiki

Next Post

Andi makuru ataravuzwe ku mukinnyi wa Film ukunzwe mu Rwanda wimukiye hanze

Related Posts

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

by radiotv10
09/05/2025
0

Abazitabira imikino nyafurika ya BAL 2025, bazasusurutswa n’abahanzi barimo uzwi ku Mugabane wa Afurika, King Promise wamenyekanye mu ndirimbo nka...

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

by radiotv10
08/05/2025
0

Ikipe ya AS Muhanga yaherukaga mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda muri 2014 na Gicumbi FC yagiherukagamo muri...

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

by radiotv10
08/05/2025
0

Ubuyozi bw’Umujyi wa Kigali, bugiye gukuraho inkunga bwahaga andi makipe azwi muri ruhago nyarwanda nka Kiyovu Sports na Gasogi United,...

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

by radiotv10
07/05/2025
0

Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Ombolenga Fitina yandikiye iyi kipe iherutse kumugura, ayisaba ko basesa amasezerano kubera kutubahiriza...

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

by radiotv10
07/05/2025
0

Ndayishimiye Thierry wakinaga mu bwugarizi bw’ikipe ya AS Kigali, yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, aho yerecyeje ku Mugabane w’u...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye
AMAHANGA

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

09/05/2025
Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

09/05/2025
Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

09/05/2025
Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

09/05/2025
Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Andi makuru ataravuzwe ku mukinnyi wa Film ukunzwe mu Rwanda wimukiye hanze

Andi makuru ataravuzwe ku mukinnyi wa Film ukunzwe mu Rwanda wimukiye hanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.