Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tonzi uherutse gushyira hanze igitabo, yarangije icyirico cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na Tewolojiya, habura iminsi micye ngo anamurike album ye ya 10.
Uyu muhanzikazi Uwitonze Clémentine wamamaye nka Tonzi, yahawe impamyabumenyi ya masters yakuye muri Kaminuza ya ’Gate breakers university’ yo muri Uganda.
Ni impamyabumenyi abonye habura ibyumweru bibiri gusa ngo amurike album ye ya 10, izajya hanze tariki 15 z’uku kwezi kwa Nzeri 2025.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Tonzi yagaragaje amashimwe afitiye Imana. aho yagize ati “Urakoze Mana kuri buri kimwe. Mbega urugendo rutari rworoshye.”
Uyu muhanzikazi uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko kuba arangije amasomo ya masters yarayafatanyaga n’ibindi bikorwa binyuranye, ari ibyo kwishimira.
Yagize ati “Rwari urugendo rutoroshye, kwiga mbivanga n’izindi nshingan, nahoraga mbifite mu nzozi, none mbigezeho.”
Uyu muhanzikazi ahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza unitegura gushyira hanze album ye ya 10, mu gihe kandi hashize ukwezi ashyize hanze igitabo yise ‘An Open Jail: When the World Crucifies You’, yamuritse mu mpera za Nyakanga.
Ni igitabo agaragazamo imbogamizi n’ibibazo yagiye anyuramo, ariko akanga ko bimuherana, agashikama mu rugendo rwe yabaga arimo, aho yatangaje ko yagize iyerekwa ryacyo muri 2012.

RADIOTV10