Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amashusho ateye agahinda y’umusirikare wa FARDC yafashwe mu mashati n’abaturage bamuziza ko ari Umututsi

radiotv10by radiotv10
21/12/2022
in AMAHANGA, UMUTEKANO
6
Amashusho ateye agahinda y’umusirikare wa FARDC yafashwe mu mashati n’abaturage bamuziza ko ari Umututsi
Share on FacebookShare on Twitter

Hagaragaye amashusho y’umusirikare wa FARDC ari gukorerwa ihohoterwa n’abaturage bafatanyije n’umusirikare mugenzi we, bamuziza ko ari uwo mu bwoko bw’Abatutsi, bamwita ngo ‘Umunyarwanda’.

Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022, yatanzweho igitekerezo na Perezida w’Umutwe wa M23, Betrand Bisimwa.

Mu butumwa buherekeje aya mashusho, Bertrand Bisimwa yagize ati“Ibikorwa nk’ibi by’ihohotera, by’ urwango n’ivangura bigomba gushyirwaho akadomo.”

Uwitwa Adele Kibasumba na we wagize icyo avuga kuri aya mashusho, na we yamaganye ibikorwa nk’ibi bikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Yavuze ko aya mashusho agaragaza ko Jenoside muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje gukorwa amahanga arebera.

Yagize ati “Abasirikare ba Congo bakomoka mu Batutsi na bo barageramiwe. Uyu musirikare ni Umunyamulenge w’i Minembwe, afite ishema ryo gukorera Igihugu cye ariko ari gukorerwa iyicarubozo kubera isura ye.”

Le génocide en cours contre les tutsis en RDC, les membres de l'armée congolaise d' origine tutsi ne sont pas épargnés. Cet officier est Munyamulenge de Minembwe, il sert fièrement son pays mais il peut facilement être repéré et lynché à cause de son faciès. Kaminzobe? pic.twitter.com/jrGxzzATLn

— Adele Kibasumba (@AKibasumba) December 21, 2022

Muri aya mashusho, humvikanamo abaturage baba bafashe mu mashati uyu musirikare, bamwita Umunyarwanda, bavuga ngo Abanyarwanda bagomba kubavira mu Gihugu.

Aba baturage ndetse n’undi musirikare wa FARDC baba bafashe uyu musirikare, bamukurubana nk’abatwara umujura ndetse banamwambura igikapu aba ahetse mu mugongo.

Umutwe wa M23 uherutse gutangaza ko witeguye guhagarika imirwano no kuva mu bice wafashe, wanatangaje ko utazarebera mu gihe hazakomeza ibikorwa nk’ibi byo guhohotera bamwe mu Banyekongo bazizwa uko baremwe.

RADIOTV10

Comments 6

  1. Higiro says:
    3 years ago

    N’iki kibabaza kubona inkende isimbuka igafata mu ijosi ! Napfa kigabo. Kuki atarasamo nka 20 agapfana nabo Koko ?

    Reply
  2. damour lion says:
    3 years ago

    ibi bintu ntababeshye bimaze kundambira ndetse bindya nahantu kandi umuntu agusuriye ntumwishyure akwita ikiburannyo ubundi congo ishaka iki tukibahe baduhe amahoro kandi burya nuwavuze ko ushaka amahoro ategura intambara yarebye kure nihitiraga

    Reply
  3. Joseph says:
    3 years ago

    Ibibibazo byakongo noguhohotera abavugururimi rw kinyarwanda amahanga arebera nkuko byabayeho kurireta yahabyarimana abatutsi bagatotezwa bakicwa barimugihugucyabo hakabura igihugu nakimwe gihagarika ubwobwicanyi ninako birikuba kandi ndababwizukuri nitudahaguruka ngo twamaganirekure ayamabi akorerwa inzirakarengane genocide irikubera congo amahangarebera umuryango wunzubumwe urebera ibi amahanga abifitemwinyungu kiseked wubwe nibafitumutima wabantu nahagarikayamahano wewenyine abazungubo ntakizabifuriza igihugucye niyemere inzira yamahoro yibiganiro

    Reply
  4. Fayol Byiringiro says:
    3 years ago

    Mujye mureka guhembera amacakubiri nitekenika umusikare umuturage yamufata mwijosi bihereyehe?byabereyehe?ahubwo muzatuma ubwoko bwose bunabikora,nkuko munabishaka.muricongo turatembera amanywa nijoro tuvuga ikinyarwanda hno igoma ntawaguciraho,.bertrat narwane iyamasasu iy’amagambo ayireke.

    Reply
    • HITAYEZU Anselme says:
      3 years ago

      Byiringiro iyo video ya Twitter yidusesengurire Wenda wasanga twibeshye. Ushobora kuba uri umugome wambaye umugoma Bari kwica umuntu nawe uti nibamwice si mwene wacu.

      Reply
  5. Mujyambere alain says:
    3 years ago

    Byiringiro uyobeweko interahamwe arimwe mufite ijyambo n’amahoro kuturusha twe banyagihugu babatutsi,uwo n’umuntu tuzi byamubayeho turana babaye!!

    Reply

Leave a Reply to damour lion Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 18 =

Previous Post

Uwitabiriye Miss Rwanda yahawe imodoka y’akataraboneka n’umusore wamwihebeye

Next Post

Ukurikiranyweho gushaka kwica umugore we bari basangiye yavuze ikintu gitangaje cyabimuteye

Related Posts

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

by radiotv10
13/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo z’u Burundi,...

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukurikiranyweho gushaka kwica umugore we bari basangiye yavuze ikintu gitangaje cyabimuteye

Ukurikiranyweho gushaka kwica umugore we bari basangiye yavuze ikintu gitangaje cyabimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.