Amashusho ateye agahinda y’umusirikare wa FARDC yafashwe mu mashati n’abaturage bamuziza ko ari Umututsi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hagaragaye amashusho y’umusirikare wa FARDC ari gukorerwa ihohoterwa n’abaturage bafatanyije n’umusirikare mugenzi we, bamuziza ko ari uwo mu bwoko bw’Abatutsi, bamwita ngo ‘Umunyarwanda’.

Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022, yatanzweho igitekerezo na Perezida w’Umutwe wa M23, Betrand Bisimwa.

Izindi Nkuru

Mu butumwa buherekeje aya mashusho, Bertrand Bisimwa yagize ati“Ibikorwa nk’ibi by’ihohotera, by’ urwango n’ivangura bigomba gushyirwaho akadomo.”

Uwitwa Adele Kibasumba na we wagize icyo avuga kuri aya mashusho, na we yamaganye ibikorwa nk’ibi bikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Yavuze ko aya mashusho agaragaza ko Jenoside muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje gukorwa amahanga arebera.

Yagize ati “Abasirikare ba Congo bakomoka mu Batutsi na bo barageramiwe. Uyu musirikare ni Umunyamulenge w’i Minembwe, afite ishema ryo gukorera Igihugu cye ariko ari gukorerwa iyicarubozo kubera isura ye.”

Muri aya mashusho, humvikanamo abaturage baba bafashe mu mashati uyu musirikare, bamwita Umunyarwanda, bavuga ngo Abanyarwanda bagomba kubavira mu Gihugu.

Aba baturage ndetse n’undi musirikare wa FARDC baba bafashe uyu musirikare, bamukurubana nk’abatwara umujura ndetse banamwambura igikapu aba ahetse mu mugongo.

Umutwe wa M23 uherutse gutangaza ko witeguye guhagarika imirwano no kuva mu bice wafashe, wanatangaje ko utazarebera mu gihe hazakomeza ibikorwa nk’ibi byo guhohotera bamwe mu Banyekongo bazizwa uko baremwe.

RADIOTV10

Comments 6

  1. Higiro says:

    N’iki kibabaza kubona inkende isimbuka igafata mu ijosi ! Napfa kigabo. Kuki atarasamo nka 20 agapfana nabo Koko ?

  2. damour lion says:

    ibi bintu ntababeshye bimaze kundambira ndetse bindya nahantu kandi umuntu agusuriye ntumwishyure akwita ikiburannyo ubundi congo ishaka iki tukibahe baduhe amahoro kandi burya nuwavuze ko ushaka amahoro ategura intambara yarebye kure nihitiraga

  3. Joseph says:

    Ibibibazo byakongo noguhohotera abavugururimi rw kinyarwanda amahanga arebera nkuko byabayeho kurireta yahabyarimana abatutsi bagatotezwa bakicwa barimugihugucyabo hakabura igihugu nakimwe gihagarika ubwobwicanyi ninako birikuba kandi ndababwizukuri nitudahaguruka ngo twamaganirekure ayamabi akorerwa inzirakarengane genocide irikubera congo amahangarebera umuryango wunzubumwe urebera ibi amahanga abifitemwinyungu kiseked wubwe nibafitumutima wabantu nahagarikayamahano wewenyine abazungubo ntakizabifuriza igihugucye niyemere inzira yamahoro yibiganiro

  4. Mujye mureka guhembera amacakubiri nitekenika umusikare umuturage yamufata mwijosi bihereyehe?byabereyehe?ahubwo muzatuma ubwoko bwose bunabikora,nkuko munabishaka.muricongo turatembera amanywa nijoro tuvuga ikinyarwanda hno igoma ntawaguciraho,.bertrat narwane iyamasasu iy’amagambo ayireke.

    • HITAYEZU Anselme says:

      Byiringiro iyo video ya Twitter yidusesengurire Wenda wasanga twibeshye. Ushobora kuba uri umugome wambaye umugoma Bari kwica umuntu nawe uti nibamwice si mwene wacu.

  5. Mujyambere alain says:

    Byiringiro uyobeweko interahamwe arimwe mufite ijyambo n’amahoro kuturusha twe banyagihugu babatutsi,uwo n’umuntu tuzi byamubayeho turana babaye!!

Leave a Reply to HITAYEZU Anselme Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru