Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yitegura imikino ibiri izayihuza na Benin mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (CAN), yatangiye imyitozo nyuma yo guhamagarwa.
Iyi myitozo ya mbere yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe, yagaragayemo abakinnyi 21 basanzwe bakina muri shampiyona y’imbere mu Gihugu ndetse na Ally Niyonzima
I waraye uhageze aturutse i Burundi, mu gihe Abandi 9 basigaye bamwe bategerejwe mu minsi ya vuba abandi bakazahurira muri Ethiopia no muri Benin.
Ikibuga cy’ishuri rishya rya NTARE SCHOOL riherereye mu Karere ka Bugesera, ni cyo Amavubi azajya yifashisha mu myitozo kuko gifite ubwatsi busanzwe (terrain naturel) cyane ko n’ikibuga bazakiniraho umukino gifite ubwatsi nk’ubwo.
Mbere yo gukina na Benin tariki ya 22 Werurwe 2023, Amavubi azabanza gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’Igihugu ya Ethiopia hanyuma umunsi ukurikira bahite berekeza Cotonou muri BENIN.
Biteganyijwe ko ikipe izahaguruka mu Rwanda Tariki ya 17 Werurwe 2023 berekeze Ethiopia, bakine umukino wa gicuti tariki ya 19.03.2023, bukeye bwaho ku ya 20 Werurwe bazerekeza Cotonou muri Benin aho bazakina Umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, bagaruke ku ya 23, mu gihe umukino wundi na Benin uzabera i Huye ku ya 27 Werurwe 2023.
Mu Bakinnyi bandi bategerejwe mu Rwanda barimo Muhire Kevin, Hakim Sahabo Habimana Glen, Bizimana Djihad, Rafael York na Kagere Meddi, ndetse na Kwizera Olivier uzasanga bagenzi be muri Ethiopia; mu gihe Emmanuel IMANISHIMWE, STEVE RUBANGUKA na MUTSINZI Ange bo ikipe izabasanga muri Benin.
Amavubi ari mu itsinda L mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Ivory Coast muri Mutarama 2024.
Iyi kipe y’u Rwanda imaze gukina imikino 2, umwe yanganyije 1-1 na Mozambique, undi itsindwa 1-0 na Senegal i Dakar.
Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10