Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, yageze muri Nigeria, kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe y’iki Gihugu mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho yasabwe na Perezida mushya wa FERWAFA ko gutsindwa bitari mu byabahagurukije i Kigali.
Iyi kipe y’u Rwanda yahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yageze muri Leta ya Uyo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Shema Ngoga Fabrice wajyanye n’Ikipe y’Igihugu nyuma y’iminsi ibiri gusa atorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yavuze ko yishimiye guherekeza bwa mbere Amavubi ari Perezida wa FERWAFA.
Ati “Iyo utwaye Ikipe y’Igihugu cyangwa se iyo mujyanye, uba utwaye Igihugu, bivuze ko ibyo usaba abakinnyi biba birenze uko Abanyarwanda bazadukurikirana baturi inyuma bazatwifuriza intsinzi.”
Akomeza avuga ko nubwo Ikipe y’Igihugu yakunze kunengerwa umusaruro wayo mucye, ndetse bamwe bakabyatura mu magambo y’urucantege, ariko we yumva ko ahubwo ibi bizayiha imbaraga zo kwitwara neza.
Ati “Iyo wumvise abantu bavuga bati ‘n’ubundi Amavubi ntakigenda’, hari umuntu uguca intege utaranatangira no kugera cyangwa no guha amahirwe ikipe yacu, ariko icyo nabasabye uyu munsi, ni uko option yo gutsindwa, kuri njye sinyemera, waba ufite ubundi buryo ushaka gusobanura kudatsinda ariko bwa mbere bituruka kuri wowe bituruka kuri motivation yawe, bigaturuka ku cyo wowe wumva watanga ku Gihugu.”
Shema uherekeje bwa mbere Ikipe y’Igihugu ari Perezida wa FERWAFA, avuga ko Igihugu kiba cyatanze byinshi ku ikipe y’Igihugu, bityo ko abakinnyi bayo na bo bakwiye gukoresha imbaraga zose zishobora kugira ngo bacyiture.



RADIOTV10