Wednesday, November 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Andi makuru mashya ku Munyarwanda wahigishwaga uruhindu uherutse gufatwa

radiotv10by radiotv10
06/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kayishema ukekwaho uruhare runini muri Jenoside yitabye Urukiko acigatiye igitabo cy’ijambo ry’Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Fulgence Kayishema ukekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uherutse gufatirwa muri Afurika y’Epfo, yatangiye gukorwaho iperereza na Guverinoma ya Malawi, ryo kumenya uburyo yabonye Pasiporo y’iki Gihugu.

Kayishema ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside mu yahoze ari Komini ya Kivumu, by’umwihariko mu kwica Abatutsi ibihumbi bibiri bari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyange, yafatiwe muri Afurika y’Epfo mu mpera z’ukwezi gushize, tariki 24 Gicurasi 2023.

Nyuma y’umunsi umwe afashwe, uyu mugabo yahise agezwa imbere y’Urukiko rwa Bellville rw’i Cape Town kugira ngo aburane ku byo ashinjwa n’inzego z’iki Gihugu cya Afurika y’Epfo.

Ni ibyaha bishingiye ku mpapuro mpimbano n’uburiganya yakoresheje mu nzira zo kubona ubuhungiro, ndetse n’uburyo yagiye akoresha kugira ngo akore ingendo zamugejeje muri kiriya Gihugu yafatiwemo.

Guverinoma ya Malawi na yo yatangaje ko yatangiye iperereza ryo gucukumbura uburyo Kayishema Fulgence yabonye urwandiko rw’Inzira (Pasiporo) y’iki Gihugu, hagati y’imyaka ya 2017 na 2018, aho yakoresheje yitwa izina ry’irihimbano rya Positani Chikuse.

Byatangajwe na Minisitiri w’Imiturire muri Malawi, Kenneth Zikhale Ng’oma kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kamena mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, wavuze ko uwahaye uriya mugabo Pasiporo, agomba kubiryozwa.

Yagize ati “Twarabikurikiranye kandi uwo ari we wese wamuhaye iyi Pasiporo, azagezwa imbere y’ubutabera. Turi gukosora amakosa yakozwe mu ikoranabuhanga.”

Minisitiri Ng’oma yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yanatanze impapuro zo guta muri yombi abantu 55 bari muri iki Gihugu cya Malawi, bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ndetse ko hatangiye ibikorwa byo kubashakisha hagendewe ku mazina yatanzwe.

Ati “Nubwo abo bantu ari Abanyarwanda ariko bashobora kuba barahinduye imyirondoro yabo kuko harimo bamwe bari mu bashakishwa cyane ku Isi. Turi gushaka isano baba bahuriyeho n’u Burundi kugira ngo dufate abo bantu bakekwaho kwica abarenga 2 000.”

Minisitiri Ng’oma yanahishuye kandi ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) yandikiye Guverinoma ya Malawi iyisaba kohereza abantu barenga 500 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 15 =

Previous Post

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Next Post

Tuganire: Umukobwa kuba yagura agakingirizo cyangwa yakitwaza kuki bifatwa nka sakirirego?

Related Posts

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

by radiotv10
19/11/2025
0

Ababyeyi b’abakobwa 25 bashimuswe bakuwe ku ishuri muri Nigeria, baracyari mu gihirahiro, bategereje amakuru ku buzima bw’abana babo nyuma y’igitero...

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

by radiotv10
19/11/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ku meza Igikomangoma cy’Ubwami bwa Saudi Arabia, wari kumwe...

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

by radiotv10
19/11/2025
0

Eswatini yabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye umuti wa Lenacapavir, ukora nk'urukingo rurinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA, rutangwa...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

by radiotv10
18/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitangaje kubona Umuganga Dr Denis Mukwege wanahawe igihembo cy’amahoro ‘Nobel’ yamagana...

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

by radiotv10
17/11/2025
0

Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari ugiye gukurikirana iby’impanuka yahitanye...

IZIHERUKA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore
MU RWANDA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

19/11/2025
VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

19/11/2025
Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

19/11/2025
BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

19/11/2025
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tuganire: Umukobwa kuba yagura agakingirizo cyangwa yakitwaza kuki bifatwa nka sakirirego?

Tuganire: Umukobwa kuba yagura agakingirizo cyangwa yakitwaza kuki bifatwa nka sakirirego?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.