Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Andi makuru mashya ku Munyarwanda wahigishwaga uruhindu uherutse gufatwa

radiotv10by radiotv10
06/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kayishema ukekwaho uruhare runini muri Jenoside yitabye Urukiko acigatiye igitabo cy’ijambo ry’Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Fulgence Kayishema ukekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uherutse gufatirwa muri Afurika y’Epfo, yatangiye gukorwaho iperereza na Guverinoma ya Malawi, ryo kumenya uburyo yabonye Pasiporo y’iki Gihugu.

Kayishema ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside mu yahoze ari Komini ya Kivumu, by’umwihariko mu kwica Abatutsi ibihumbi bibiri bari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyange, yafatiwe muri Afurika y’Epfo mu mpera z’ukwezi gushize, tariki 24 Gicurasi 2023.

Nyuma y’umunsi umwe afashwe, uyu mugabo yahise agezwa imbere y’Urukiko rwa Bellville rw’i Cape Town kugira ngo aburane ku byo ashinjwa n’inzego z’iki Gihugu cya Afurika y’Epfo.

Ni ibyaha bishingiye ku mpapuro mpimbano n’uburiganya yakoresheje mu nzira zo kubona ubuhungiro, ndetse n’uburyo yagiye akoresha kugira ngo akore ingendo zamugejeje muri kiriya Gihugu yafatiwemo.

Guverinoma ya Malawi na yo yatangaje ko yatangiye iperereza ryo gucukumbura uburyo Kayishema Fulgence yabonye urwandiko rw’Inzira (Pasiporo) y’iki Gihugu, hagati y’imyaka ya 2017 na 2018, aho yakoresheje yitwa izina ry’irihimbano rya Positani Chikuse.

Byatangajwe na Minisitiri w’Imiturire muri Malawi, Kenneth Zikhale Ng’oma kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kamena mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, wavuze ko uwahaye uriya mugabo Pasiporo, agomba kubiryozwa.

Yagize ati “Twarabikurikiranye kandi uwo ari we wese wamuhaye iyi Pasiporo, azagezwa imbere y’ubutabera. Turi gukosora amakosa yakozwe mu ikoranabuhanga.”

Minisitiri Ng’oma yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yanatanze impapuro zo guta muri yombi abantu 55 bari muri iki Gihugu cya Malawi, bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ndetse ko hatangiye ibikorwa byo kubashakisha hagendewe ku mazina yatanzwe.

Ati “Nubwo abo bantu ari Abanyarwanda ariko bashobora kuba barahinduye imyirondoro yabo kuko harimo bamwe bari mu bashakishwa cyane ku Isi. Turi gushaka isano baba bahuriyeho n’u Burundi kugira ngo dufate abo bantu bakekwaho kwica abarenga 2 000.”

Minisitiri Ng’oma yanahishuye kandi ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) yandikiye Guverinoma ya Malawi iyisaba kohereza abantu barenga 500 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + seventeen =

Previous Post

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Next Post

Tuganire: Umukobwa kuba yagura agakingirizo cyangwa yakitwaza kuki bifatwa nka sakirirego?

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Tuganire: Umukobwa kuba yagura agakingirizo cyangwa yakitwaza kuki bifatwa nka sakirirego?

Tuganire: Umukobwa kuba yagura agakingirizo cyangwa yakitwaza kuki bifatwa nka sakirirego?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.