Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad usanzwe akora ibiganiro bitambuka kuri YouTube, akurikiranyweho ibindi byaha byiyongera ku bifitanye isano no gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we.
Ni nyuma yuko RIB yemeje ko uyu Djihad yatawe muri yombi akurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’uriya muhanzi aherutse gusakara ku mbuga nkoranyambaga.
Djihad yatawe muri yombi we n’undi witwa Kwizera Nestor wiyita Pappy Nesta, ku wa Gatatu w’icyumweru gishize tariki 26 Ugushyingo 2025.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko kuri Djihad we yari asanzwe afite ibindi byaha akurikiranyweho, kandi ko yari amaze igihe akorwaho iperereza ndetse anagirwa inama.
Dr Murangira avuga ko kuva tariki 18 Werurwe (03) kugeza ku ya 09 Ugushyingo (11) 2025, uyu Djihad yari amaze kuregwa ibyaha icyenda, gusa mu isesengura ryakozwe, ryagaragaje ko bitandatu ari byo nshinjabyaha byaregerwa Ubushinjacyaha, mu gihe ibindi bitatu byagaragaye ko ari ibyaha mbonezamubano.
Umuvugizi wa RIB, avuga ko yagiye agira inama kenshi uyu musore, ubwo hagendaga hakirwa ibirego, hanagaragara ibyo yabaga yatangaje bigaragara ko bigize ibyaha, ariko akinangira.
Ati “twaranaganiriye mubwira ko nubwo afite izina riremereye ritarusha amategeko. Naramubwiye nti ‘ngwino muri showbiz ukorere amafaranga’ ariko mwandikira ibintu akwiye kwirinda, gusa byose yabisigaga aho ngaho, kandi buriya ni umuntu duhurira kenshi mu mahugurwa y’abanyamakuru, rero abikora abizi.”
Mu bihe bitandukanye, uyu munyamakuru yakunze kumvikana mu biganiro atambutsa kuri YouTube avuga ko hari abagiye kumurega kuri RIB, aho yanavugaga ko nta muntu wamukangisha uru Rwego ngo kuko na we ari urwe kuko ari urw’Abanyarwanda bose na we arimo.
Mu byaha biregwa uyu munyamakuru, birimo ibishingiye ku makuru yatangazaga, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha.
Dosiye y’ikirego kiregwamo uyu Djihad, yashyikirijwe Ubushinjacyaha nyuma yo gutabwa muri yombi, aho yaje yiyongeramo kiriya cyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni.
RADIOTV10











