Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

radiotv10by radiotv10
17/11/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rumaze guta muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’umuhanzi Uworizagwira Florien [Yampano] n’umukunzi we bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Abatawe muri yombi barimo uwitwa Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo wanakunze gushyirwa mu majwi n’umuhanzi Yampano ko ari we wari ufite ariya mashusho kandi ko yakunze kumukangisha kenshi kuyashyira hanze.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Uworizagwira Florien [Yampano] yatanze ikirego tariki 09 Ugushyingo 2025.

Yagize ati “Babiri bakekwaho uruhare mu gukwirakwiza amashusho ye bamaze gutabwa muri yombi. Muri aba harimo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wafashwe ku wa 11 Ugushyingo 2025 na Kalisa John uzwi nka K. John watawe muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025.”

Dr Murangira uvuga ko iperereza rigikomeje, yaboneyeho kugira inama abantu kwirinda kuba ba nyirabayazana w’ibibazo nka biriya bibagusha mu bisebo, by’umwihariko urubyiruko rukunze kwifata amashusho y’urukozasoni nk’ariya, abibutsa ko nubwo umuntu atayishyirira hanze, ariko iyo yageze hanze na we bimusigira igisebo.

Yibukije ko nyuma y’icyo gisebo, binabasigira ingaruka zirimo gutakarizwa icyizere n’abantu, ndetse no kuba bashobora amahirwe bakeshaga imibereho nko kwamburwa akazi.

ati “Abantu rero bafite iyo mico y’ubwomanzi bakwiye kujya babanza gutekereza mbere yo kwishora muri ibyo bikorwa. Bakibaza bati ese biramutse bigiye hanze byanshimisha, nakwitwara nte? Abana banjye, ababyeyi, abavandimwe ndetse na sosiyete muri rusange baramutse babonye ayo mashusho bamfata bate?”

kuri Dr Murangira, we ntanumva ukundu abantu batinyuka kwifata amashusho nk’ariya yo mu gikorwa cy’ibanga, bakanayabika, kandi ntacyo bazayakoresha.

Ati “Ese ubwo baba babika ibiki? Gusa icyo nababwira ni uko kwifata no kubika amashuso nk’ayo muri telefone cyangwa ahandi ari ho hose, ari nko kwicarira igisasu umunsi umwe kizaguturikana, kigagusenya, kigasenya umwuga wawe kigasenya icyizere n’icyubahiro wari ufite muri rubanda.”

Umuvugizi wa RIB kandi yanagiriye inama abantu baba hanze bakunze gusaba amashusho y’ubwambure bw’abantu kugira ngo abe ari bo bayasakaza ku mbuga nkoranyambaga, abasaba kubihagarika, anabibutsa ko nubwo baba bavuga ko bari hanze, ariko ko hari igihe na bo bashobora kuzakurikiranwa.

Pazzo Man ari mu batawe muri yombi
Hamwe na Kalisa John uziw nka K John

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − sixteen =

Previous Post

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Next Post

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Related Posts

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

by radiotv10
07/01/2026
0

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe banitaga ‘Umwamikazi wazo’, yagaragaje ko umwaka ushize wamubereye uw’imitwaro, ariko...

Amakuru mashya: DJ Toxxyk bwa mbere mu Rukiko urubanza rwe rurasubitswe

Amakuru mashya: DJ Toxxyk bwa mbere mu Rukiko urubanza rwe rurasubitswe

by radiotv10
07/01/2026
0

Umuvangamiziki Shema Arnaud uzwi nka DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku mpanuka aherutse gukora ubwo yagongaga umupolisi akitaba Imana,...

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

by radiotv10
06/01/2026
0

Umuhanga mu kuvangavanga imiziki, Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk uherutse gutabwa muri yombi nyuma yo kugonga umupolisi agahita yitaba...

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

by radiotv10
05/01/2026
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yavuze ko uretse ibibazo by’amashusho ye y’urukozasoni yasakaye, yanagize ibindi byago bikomeye byo gupfusha...

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

by radiotv10
03/01/2026
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yagaragaje ko umwaka ushize wa 2025 yawuhuriyemo na byinshi bimukomeretsa umutima, anahishura ko atangiye...

IZIHERUKA

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago
FOOTBALL

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

by radiotv10
08/01/2026
0

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

08/01/2026
Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

08/01/2026
Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

07/01/2026
Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

07/01/2026
Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

07/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.