Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rumaze guta muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’umuhanzi Uworizagwira Florien [Yampano] n’umukunzi we bari gukora imibonano mpuzabitsina.
Abatawe muri yombi barimo uwitwa Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo wanakunze gushyirwa mu majwi n’umuhanzi Yampano ko ari we wari ufite ariya mashusho kandi ko yakunze kumukangisha kenshi kuyashyira hanze.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Uworizagwira Florien [Yampano] yatanze ikirego tariki 09 Ugushyingo 2025.
Yagize ati “Babiri bakekwaho uruhare mu gukwirakwiza amashusho ye bamaze gutabwa muri yombi. Muri aba harimo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wafashwe ku wa 11 Ugushyingo 2025 na Kalisa John uzwi nka K. John watawe muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025.”
Dr Murangira uvuga ko iperereza rigikomeje, yaboneyeho kugira inama abantu kwirinda kuba ba nyirabayazana w’ibibazo nka biriya bibagusha mu bisebo, by’umwihariko urubyiruko rukunze kwifata amashusho y’urukozasoni nk’ariya, abibutsa ko nubwo umuntu atayishyirira hanze, ariko iyo yageze hanze na we bimusigira igisebo.
Yibukije ko nyuma y’icyo gisebo, binabasigira ingaruka zirimo gutakarizwa icyizere n’abantu, ndetse no kuba bashobora amahirwe bakeshaga imibereho nko kwamburwa akazi.
ati “Abantu rero bafite iyo mico y’ubwomanzi bakwiye kujya babanza gutekereza mbere yo kwishora muri ibyo bikorwa. Bakibaza bati ese biramutse bigiye hanze byanshimisha, nakwitwara nte? Abana banjye, ababyeyi, abavandimwe ndetse na sosiyete muri rusange baramutse babonye ayo mashusho bamfata bate?”
kuri Dr Murangira, we ntanumva ukundu abantu batinyuka kwifata amashusho nk’ariya yo mu gikorwa cy’ibanga, bakanayabika, kandi ntacyo bazayakoresha.
Ati “Ese ubwo baba babika ibiki? Gusa icyo nababwira ni uko kwifata no kubika amashuso nk’ayo muri telefone cyangwa ahandi ari ho hose, ari nko kwicarira igisasu umunsi umwe kizaguturikana, kigagusenya, kigasenya umwuga wawe kigasenya icyizere n’icyubahiro wari ufite muri rubanda.”
Umuvugizi wa RIB kandi yanagiriye inama abantu baba hanze bakunze gusaba amashusho y’ubwambure bw’abantu kugira ngo abe ari bo bayasakaza ku mbuga nkoranyambaga, abasaba kubihagarika, anabibutsa ko nubwo baba bavuga ko bari hanze, ariko ko hari igihe na bo bashobora kuzakurikiranwa.


RADIOTV10











