Nyuma yuko Umuririmbyi w’Indirimbo zo kuramya Uwiteka, Ishimwe Vestine ashyize hanze ubutumwa bamwe bakabufata nk’ubuca amarenga ko ishyamba atari ryeru mu rugo rwe, hari amakuru avuga ko ari amayeri yo gukangura abantu kuko uyu muririmbyi n’umuvandimwe we bagiye gushyira hanze indirimbo nshya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo hatangiye gucicikana amakuru y’uko urugo rwa Vestine rwaba rurimo ibibazo kubera ubutumwa uyu muririmbyikazi yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, ahanyuzwa ubutumwa buzwi nka Story, ariko akabusiba butamazeho igihe bwagombaga kumara.
Muri ubu butumwa, uyu muririmbyikazi, yagize ati “Ndabizi nafashe umwanzuro mubi mu buzima bwanjye, ariko ntacyo bitwaye. Imana yemera ibintu byinshi kuba kugira ngo bitwigishe. Maze kwiga byinshi.”
Yongeye ati “Ntawundi mugabo uzongera kumbeshya agamije kunyangiriza ubuzima. Undi mugabo nzahitamo kubana na we, nzabanza mumenye neza, menye umuryango we ndetse na buri kimwe cyose kuri we. Ntawuzongera kunkoresha mu nyungu ze bwite.”
Ibi byatumye benshi batangira gukeka ko urugo rwa Vestine rwaba ruri ku manga, ku buryo yaba agiye gutandukana n’umugabo we, gusa isesengura rya bamwe rivuga ko atari ukuri, ahubwo ko byaba ari agatwiko [mu mvugo igezweho mu rubyiruko] kuko uyu muhanzikazi na murumuna we Dorcas basanzwe baririmbana, bagiye gushyira hanze igihangano gishya.
Ni bumwe mu buryo bukoreshwa na bamwe mu bahanzi Nyarwanda, iyo bitegura gushyira hanze indirimbo, bagahimba amakuru avugisha benshi, bakabitaho cyane, ubundi mu gihe abantu bakiri kubitaho, bagahita basohora icyo gihangano.
Bivugwa ko aba bahanzi ubu bari muri Canada, bagiye gushyira hanze indirimbo bise ‘Usisite’ nk’uko biherutse kwemezwa na Irene Murindahabi usanzwe abareberera inyungu.
M. Irene avuga ku by’iyi ndirimbo y’aba bahanzi, yagize ati “Si bimwe byo gutwika iyo ndirimbo ni nziza.”
Amakuru avuga ko ntakibazo kiri mu rugo rwa Vestine n’Umugabo we n’Umunya- Burkina Faso, Idrissa Jean Luc Ouedraogo bakoze ubukwe mu ntangiro za Nyakanga uyu mwaka.
Umwe mu banyamakuru bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro mu Rwanda, avuga ko akurikije ibyo asanzwe amenyereye mu bucuruzi bw’umuziki, na buriya butumwa bwanditswe na Vestine buri mu murongo wo gushyushya abantu mu mutwe kugira ngo iki gihangano cyabo benda gushyira hanze, kize gisamirwa hejuru na benshi dore ko aba bahanzikazi basanzwe bafite abakunzi benshi.
Uyu Munyamakuru kandi ashingira ku kuba umuryango w’aba bombi usanzwe ushingiye ku ijambo ry’Imana, dore yaba umugore (Vestine) n’umugabo we (Idrissa Jean Luc Ouedraogo) basanzwe basenga, byumwihariko umwe muri bo akaba anakora umurimo w’Imana, bityo ko ntakibazo cyaba kibaye mu muryango wabo aka kanya.
Nanone kandi Vestine n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouedraogo baheruka kugaragara bari kumwe, ubwo bitabiraga ibirori by’umuhanzi Niyo Bosco ubwo yambikaga impeta umukunsi we bagiye kurushingana.

RADIOTV10








