Ikipe ya APR BBC yo mu Rwanda yasezerewe muri 1/2 cy’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2025 nyuma yo gutsindwa na Al Ahly SC yo muri Libiya mu mukino wabereye muri SunBet Arena i Pretoria, Afurika y’Epfo.
Al Ahly yatsinze APR BBC ku manota 84 – 71, igera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo.
APR BBC yari yageze muri 1/2 nyuma yo gusezerera Rivers Hoopers yo muri Nigeria muri 1/4. APR BBC izakinira umwanya wa 3 kuwa gatanu taliki ya 13 Kamena 2025.
Ibihembo bya BAL
Ikipe yegukanye BAL ihabwa igikombe gikozwe mu buryo bw’ishami ry’igiti cya baobab, nk’ikimenyetso cy’ubuzima n’ubudahangarwa bw’Afurika.
Mu mwaka wa 2021, ikipe yatsinze yahawe $100,000, naho iya kabiri ikabona $75,000, iya gatatu $55,000, naho iya kane $25,000. Nubwo nta gihamya y’uko aya mafaranga yagiye ahinduka, nta makuru mashya yagiye hanze ku bijyanye n’agahimbazamusyi mu 2024.
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10