Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

APR yatsinze Bugesera FC mu gihe AS Kigali byayisabye iminota 112 kugira ngo yishyure

radiotv10by radiotv10
12/12/2021
in SIPORO
0
APR yatsinze Bugesera FC mu gihe AS Kigali byayisabye iminota 112 kugira ngo yishyure
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ‘‘APR FC’’ yatsinze Bugesera FC 2-1, mu gihe As Kigali byayisabye iminota 10 y’inyongera kugira ngo ibone igitego cyo kwishyura.

Ibitego bya Mugunga Yves na Mugisha Gilbert byafashije APR FC kwikura imbere ya Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 8 wa Shampiyona. APR  FC yakinaga umukino wayo wa gatanu wa Shampiyona dore ko ubu ifite n’ibirarane bigera kuri  3.

Mugunga Yves ni we wafunguye amazamu ku munota wa 23 ku mupira muremure wari utewe na Ruboneka Bosco awuha Mugisha Gilbert ashose mu izamu umuzamu awukuramo, usanga Mugunga Yves ahita atereka mu izamu. Bidatinze, Bugesera FC yaje kwishyura igitego gitsinzwe na Ishimwe Elie ku makosa y’umuzamu wa APR FC.

Igice cya mbere cyenda kurangira Mugisha Gilbert yaje gutsinda igitego cya kabiri, amakipe yombi ajya Kuruhuka APR FC iyoboye. Mu gice cya kabiri nta mpinduka zabaye kuko nta kipe n’imwe yarebye mu izamu. APR FC ubu iri ku mwanya wa 3 n’amanota 13 mu gihe Bugesera FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 8.

Indi mikino yabaye, As Kigali yanganyije na Etincelles FC 1-1. Etincelles FC niyo yabanje igitego ku munota wa 50 gitsinzwe na Akayezu, mu gihe As Kigali yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 102 kuko umusifuzi yari yongereyo iminota 10.

Nyuma y’umukino habaye imvururu aho abafana banze gusohoka mu kibuga, bavuga ko abasifuzi babibye bagomba kubonana nabo.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Samuel Eto’o yatorewe kuyobora ruhago ya Cameroon

Next Post

Ambasaderi mushya wa Uganda mu Rwanda ni Umujenerali ukomeye

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ambasaderi mushya wa Uganda mu Rwanda ni Umujenerali ukomeye

Ambasaderi mushya wa Uganda mu Rwanda ni Umujenerali ukomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.