• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Arsenal yamaze gukura amaso kuri Shampiyona menya abakinnyi yifuza n’abo idashaka gukomezanya

radiotv10by radiotv10
25/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Arsenal yamaze gukura amaso kuri Shampiyona menya abakinnyi yifuza n’abo idashaka gukomezanya
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko amahirwe ku ikipe ya Arsenal FC yo gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza ayoyotse, umutoza wayo yatangaje imyanya itatu ashaka gushakira abakinnyi bagomba kuzayikinamo umwaka utaha, bakamufasha kuzegukana shampiyona itaha.

Ni nyuma yuko Arsenal inganyije na Crystal Palace muri Shampiyona bigaha amahirwe Liverpool yo gutwara igikombe bidasubirwaho.

Mikel Arteta utoza iyi kipe ya Arsenal, mu burakari bwinshi yatangaje ko hari imyanya itatu yatumye atitwara neza muri uyu mwaka w’imikino nkuko abishaka kandi icyo kibazo azagishakira umuti muriyi mpeshyi igiye kuza.

Biravugwa ko byamaze kwemezwa ko Arsenal izagura ba Rutahizamu babiri dore ko ushinzwe ibikorwa bya Sport Andrea Berta yamaze no gutangaza abo yifuza ko baza mu mpeshyi.

Abo bakinnyi bataha izamu, ni Viktor Gyökeres ukinira Sporting de Portugal amaze kuyitsindira ibitego birenga 40 uyu mwaka, na Rutahizamu wa Newcastle United mu Bwongereza, Alexander Isak na we umaze kuyitsindira ibitego birenga 30 muri uyu mwaka.

Umukinnyi wa Gatatu ni Nico Williams ukinira Athletic Club ukina asatira ariko aca ku ruhande rw’ibumoso, na we uyu mwaka yatsinze ibitego birenga 15.

Umutoza Mikel Arteta yamaze kwanzura ko Thomas Partey azongererwa amasezerano, ndetse ko Jorginho ukina mu kibuga hagati we azatandukana na Arsenal akajyana na myugariro Oleksandr Zinchenko.

Ntagihindutse Arsenal izashora arenga miliyoni 300 z’Ama-Pounds uyu mwaka ishaka abakinnyi bashya. Nyuma y’aba bakinnyi batatu bavuzwe, hashobora kwiyongeraho abandi bakina mu kibuga hagati.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Umukobwa bikekwa ko yiyahuye biravugwa ko byaturutse ku magambo yabwirwaga n’umubyeyi we

Next Post

Congo yavuze icyo yizeye hagati yayo n’u Rwanda nyuma y’intambwe yateye na AFC/M23

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Congo yavuze icyo yizeye hagati yayo n’u Rwanda nyuma y’intambwe yateye na AFC/M23

Congo yavuze icyo yizeye hagati yayo n’u Rwanda nyuma y’intambwe yateye na AFC/M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.