Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Arsenal yamaze gukura amaso kuri Shampiyona menya abakinnyi yifuza n’abo idashaka gukomezanya

radiotv10by radiotv10
25/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Arsenal yamaze gukura amaso kuri Shampiyona menya abakinnyi yifuza n’abo idashaka gukomezanya
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko amahirwe ku ikipe ya Arsenal FC yo gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza ayoyotse, umutoza wayo yatangaje imyanya itatu ashaka gushakira abakinnyi bagomba kuzayikinamo umwaka utaha, bakamufasha kuzegukana shampiyona itaha.

Ni nyuma yuko Arsenal inganyije na Crystal Palace muri Shampiyona bigaha amahirwe Liverpool yo gutwara igikombe bidasubirwaho.

Mikel Arteta utoza iyi kipe ya Arsenal, mu burakari bwinshi yatangaje ko hari imyanya itatu yatumye atitwara neza muri uyu mwaka w’imikino nkuko abishaka kandi icyo kibazo azagishakira umuti muriyi mpeshyi igiye kuza.

Biravugwa ko byamaze kwemezwa ko Arsenal izagura ba Rutahizamu babiri dore ko ushinzwe ibikorwa bya Sport Andrea Berta yamaze no gutangaza abo yifuza ko baza mu mpeshyi.

Abo bakinnyi bataha izamu, ni Viktor Gyökeres ukinira Sporting de Portugal amaze kuyitsindira ibitego birenga 40 uyu mwaka, na Rutahizamu wa Newcastle United mu Bwongereza, Alexander Isak na we umaze kuyitsindira ibitego birenga 30 muri uyu mwaka.

Umukinnyi wa Gatatu ni Nico Williams ukinira Athletic Club ukina asatira ariko aca ku ruhande rw’ibumoso, na we uyu mwaka yatsinze ibitego birenga 15.

Umutoza Mikel Arteta yamaze kwanzura ko Thomas Partey azongererwa amasezerano, ndetse ko Jorginho ukina mu kibuga hagati we azatandukana na Arsenal akajyana na myugariro Oleksandr Zinchenko.

Ntagihindutse Arsenal izashora arenga miliyoni 300 z’Ama-Pounds uyu mwaka ishaka abakinnyi bashya. Nyuma y’aba bakinnyi batatu bavuzwe, hashobora kwiyongeraho abandi bakina mu kibuga hagati.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − eight =

Previous Post

Umukobwa bikekwa ko yiyahuye biravugwa ko byaturutse ku magambo yabwirwaga n’umubyeyi we

Next Post

Congo yavuze icyo yizeye hagati yayo n’u Rwanda nyuma y’intambwe yateye na AFC/M23

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo yavuze icyo yizeye hagati yayo n’u Rwanda nyuma y’intambwe yateye na AFC/M23

Congo yavuze icyo yizeye hagati yayo n’u Rwanda nyuma y’intambwe yateye na AFC/M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.