Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, n’uw’Urubyiruko n’Ubuhanzi, bongeye kugaragaza ko bashyigikiye abahanzi Nyarwanda, kandi ko banyurwa n’ibihangano byabo.
Ibi byagaragajwe no kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yakiriye mu biro bye umuhanzi Davis D witegura kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki.
Nanone kandi kuri uyu munsi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yishimiye ibyaciye amarenga ku mikoranire y’abahanzi babiri Nyarwanda.
Nyuma y’aho umuhanzikazi Bwiza ashyize ku mugarago ifoto ari kumwe n’umuhanzi w’Indirimbo z’Imana, Israel Mbonyi, abakunzi be batanze ibitekerezo bitandukanye bagaragaza ko banyotewe no kumva indirimbo y’aba bombi.
Mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto, harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wagaragaje ko iyi ifoto irimo abanyempano babiri kandi beza.
Yagize ati “Impano ibyeri z’agatangaza hamwe! Twe nk’abafana, turifuza ko mwakorana.”
Nyuma y’ibi, Minisitiri Utumatwishima yakiriye Davis D waje aherekejwe na Basile Uwimana wahoze ari umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, umujyanama we Bagenzi Bernard ndetse n’umuhanzikazi na Alyn Sano.
Utumatwishima yabwiye Davis D ko Leta ishyigikiye abahanzi, bityo ko bakwiye gushyira imbaraga mu kazi kabi, anamwizeza ko azitabira igitaramo cye.
Iki gitaramo cya David D yise ‘Shine Boy Fest’ kizaba mu mpera z’icyumweru gitaha, kizaba kinarimo abandi bahanzi barimo abafite amazina azwi muri Afurika bazajya kumushyigikira, nka Nasty C wo muri Afurika y’Epfo, ndetse n’abo mu Rwanda nka Platini P, Danny Nanone, na Nel Ngabo.
Felix NSENGA
RADIOTV10