Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Barahatanira intebe y’icyubahiro: Kiyovu ishobora gukina na APR idafite abakinnyi 2 ngenderwaho

radiotv10by radiotv10
12/01/2022
in Uncategorized
0
Barahatanira intebe y’icyubahiro: Kiyovu ishobora gukina na APR idafite abakinnyi 2 ngenderwaho
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Kiyovu Sports inayoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona mu Rwanda, yakoze imyitozo yitegura umukino uzayihuza na APR FC iyigwa mu ntege, aho iyi kipe y’abanyamujyi ishobora kuzacakirana n’iy’Ingabo z’u Rwanda idafite Abanya-Uganda babiri Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba.

Kiyovu Sports yakoze imyitozi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022 idafite aba Banya-Uganda babiri bari mu nkingi za mwamba z’iyi kipe.

Umutoza wa Kiyovu Sports Haringingo Francis nyuma y’iyi myitozo yatangaje ko bari gukora ibishoboka byose ngo barebe ko abakinnyi bagiye mu kiruhuko bagaruka bagakina umukino wa APR FC, aho yanavuze ko bifuza guhindura amateka y’uko Kiyovu Sports itajya ipfa gutsinda APR FC.

Ati “Imyitozo y’uyu munsi navuga ko ari imyitozo tutakoze ibintu byinshi, kwari ukureba uko imbaraga z’abakinnyi, dusanze abakinnyi batari hasi cyane, ariko sinanavuga ko bari hejuru, muri rusange urabona ko ikipe imeze neza.”

Yakomeje agira ati “Uburyo twagiye mu karuhuko dufite forme, sinavuga ko tuzagaruka kwa kundi, dufite iminsi nk’itatu cyangwa ine turi gukora tuzagerageza turebe ko twabasubiza ku rwego bariho.”

Yakomeje agira ati “Abo mutabonye mu myitozo ntabahari, hari abo twari twarekuye ngo bajye mu karuhuko, muzi uburyo bari bafunze imikino, turi kuvugana nabo ngo turebe ko bagaruka vuba ngo babe badufasha mu mukino wo ku Cyumweru.”

Mu mikino 23, aya makipe aheruka gukina, ikipe ya APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports inshuro 20, Kiyovu ibasha gutsindamo rimwe gusa, mu gihe banganyije kabiri. Kiyovu Sports iheruka gutsinda APR FC tariki 27/10/2017 ubwo yatozwaga na Cassa Mbungo André.

Bakoze imyitozi badafite aba bakinnyi bakomeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Rwamagana: Gitifu yahagaritswe nyuma y’uko Abaturage banyoye ikigage mu bukwe bwe bakajyanwa mu bitaro

Next Post

Abantu 100 b’Iburasirazuba bafashwe bashaka guhunga kubera kwanga kwikingiza barimo abashakaga kujya Uganda

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abantu 100 b’Iburasirazuba bafashwe bashaka guhunga kubera kwanga kwikingiza barimo abashakaga kujya Uganda

Abantu 100 b’Iburasirazuba bafashwe bashaka guhunga kubera kwanga kwikingiza barimo abashakaga kujya Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.