Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Bidasubirwaho hafashwe icyemezo ntakuka ku by’amasezerano y’Umutoza w’Amavubi yarangiye

radiotv10by radiotv10
22/01/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Bidasubirwaho hafashwe icyemezo ntakuka ku by’amasezerano y’Umutoza w’Amavubi yarangiye
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryatangaje ko Torsten Frank Spittler wari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, atazongererwa amasezerano.

Ni nyuma yuko amasezerano ye arangiye, aho abakunzi b’Umupira w’amaguru bari bakiri mu gihirahiro niba uyu mutoza azakomezanya n’Ikipe y’Igihugu akaba yakongererwa amasezerano cyangwa agacumbikira aho yari agejeje.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2024, ryemeje ko uyu mutoza w’Umudage atazakomezanya n’Ikipe y’Igihugu.

Iri tangazo rya FERWAFA rigira riti “Turamenyesha Abanyarwanda bose, by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru, ko nyuma y’ibiganiro bitandukanye na Torsten Frank Spittler wari Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, hafashwe umwanzuro wo kutamwongerera amasezerano y’akazi.”

Iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryasoje ubutumwa bwaryo bwizeza ko “Mu gihe cya vuba tuzabamenyesha umutoza uzakomeza akazi ko gutoza Ikipe Nkuru y’Igihugu.”

Iki cyemezo cyo kutongerera amasezerano uyu mutoza, kibaye nyuma yuko atanatoje imikino ibiri u Rwanda rwakinnye na Sudani y’Epfo mu mikino yo gushaka itike y’Igikimbe cya Afurika CHAN 2025, aho uyu mugabo yari yuriye rutemikirere akajya iwabo mu biruhuko by’iminsi mikuru, agasigira akazi Jimmy Mulisa wari usanzwe amwungirije.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2024, ubwo Torsten Frank Spittler yaganiraga na RADIOTV10, yavuze ko abamuhaye akazi bari bamumenyesheje ko bifuza gukomezanya na we, ariko ko uburyo babimubwiraga byarimo agasuzuguro ku buryo atabyishimiye.

Mu mpera z’umwaka ushize, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Adolphe Kalisa yatangaje ko habayeho kwegera uyu mutoza koko kugira ngo yongererwe amasezerano, ariko ko bari bagitegereje igisubizo cye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 16 =

Previous Post

Abasanzwe mu rugo rw’uwo mu Itorero ‘Christo w’Abera’ ritemewe bakurikiranyweho kwigomeka

Next Post

U Rwanda rwagaragarije Isi ibikwiye kwibazwaho byirengagijwe ubwo Congo yitaga M23 umutwe w’Iterabwoba

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwagaragarije Isi ibikwiye kwibazwaho byirengagijwe ubwo Congo yitaga M23 umutwe w’Iterabwoba

U Rwanda rwagaragarije Isi ibikwiye kwibazwaho byirengagijwe ubwo Congo yitaga M23 umutwe w’Iterabwoba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.