Umuhanzi Kitoko Bibarwa wari umaze imyaka 12 atuye ku Mugabane w’u Burayi, yemeje ko mu kwezi gutaha azagaruka mu Rwanda kuhatura, ndetse yamaze gukatisha itike, igisigaye ari uko umunsi ugera ubundi akurira rutemikirere imwerecyeza i Kigali.
Kitoko Bibarwa, ni umwe mu bahanzi bakanyujijeho muri muzika igezweho, byumwihariko akaba azwi mu ndirimbo y’ibihe byose ‘Thank You Kagame’ yahimbiye Perezida Paul Kagame.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nk’iyitwa ‘Ikiragi’ n’izindi zakanyujijeho, muri 2013 ni bwo yagiye gutura mu Bwongereza, aho yari ajyanywe no kuhakomereza amasomo.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Inyarwanda, Kitoko yemeje ko mu ntangiro z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo azaba ari mu Rwanda, aje gukomereza ubuzima mu Gihugu cyamwibarutse.
Yagize ati “Ni byo rwose, nyuma y’imyaka cumi n’ibiri (12) ngiye kugaruka gutura mu Rwanda. Namaze gukatisha itike y’indege, igisigaye ni uko umunsi ugera nkagaruka iwacu.”
Kitoko wahashye ubumenyi bunyuranye mu Bwongereza, burimo ubwo muri politiki, aho yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri South Bank University mu ishami rya Political Science, ndetse akiga n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami rya Peace, Conflict and Diplomacy muri London Metropolitan University; avuga ko azajya asubira muri kiriya Gihugu mu bijyanye n’akazi, ariko ko ubu agiye gutura mu Rwanda.
Yagize ati “Nzajya njyayo igihe bibaye ngombwa, ariko ubu nahisemo kuba mu Rwanda.”
Kitoko Bibarwa utagishyira hanze indirimbo kenshi, agiye kugaruka gutura mu Rwanda, amaze amezi atatu ashyize hanze iyo yise In Love imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe kuri YouTube.

RADIOTV10