Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Bitunguranye rutahizamu Lague wavugwaga muri Rayon yagiye mu yindi kipe

radiotv10by radiotv10
07/01/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Bitunguranye rutahizamu Lague wavugwaga muri Rayon yagiye mu yindi kipe
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu Byiringiro Lague uherutse gutandukana n’ikipe yo muri Sweden, byavugwaga ko ashobora kwerecyeza muri Rayon Sports, yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Police FC.

Aya makuru yo kuba Byiringiro Lague yasinyiye ikipe ya Police FC, yatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025.

Ubutumwa bwatangajwe na Police FC, bugira buti “Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunyarwanda Byiringiro Lague yamaze kwinjira mu muryango wa Police FC ku masezerano y’umwaka umwe n’igice avuye muri Sandvikens IF.”

Ubuyobozi bwa Police FC bwakomeje buvuga ko uyu mukinnyi aje gufasha iyi kipe kubona ibitego n’intsinzi. Buti “Ikaze Lague, ngwino dukorane amateka.”

Hari nyuma y’amasaha abarirwa ku ntoki uyu rutahizamu asesekaye mu Rwanda, akakirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali n’abarimo Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddé na Claude Mushimire ushinzwe imishinga muri iyi kipe.

Ibi byari byanatumye abakunzi ba ruhago mu Rwanda bashimangira inkuru zari zimaze iminsi zicicikana ko uyu rutahizamu w’Amavubi yaba agiye kujya muri Rayon Sports agafasha iyi kipe mu mikino yo kwishyura dore ko ari na yo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Byiringiro Lague yari yagiye muri Sandvikens IF yo muri Sweden mu ntangiro za 2023, aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ine, akaba yaratandukanye na yo nyuma y’imyaka ibiri ku bwumvikane bw’impande zombi nk’uko byatangajwe mu cyumweru gishize n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’i Burayi.

Byiringiro Lague yahawe ikaze mu muryango wa Police FC
Ari kumwe n’umwe mu bayobozi ba Police FC

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − six =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku mpamvu mu Rwanda hagiye gukoreshwa imiti mishya ya Malaria

Next Post

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umugabo wishe urw’agashinyaguro umugore we bapfuye 120.000Frw

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umugabo wishe urw’agashinyaguro umugore we bapfuye 120.000Frw

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umugabo wishe urw’agashinyaguro umugore we bapfuye 120.000Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.