Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahunda mu Karere ka Burera, baravuga ko bafashe umwanzuro wo kujya bararana n’amatungo yabo mu nzu kuko ubujura bayakorerwa bumaze gufata intera.
Aba baturage bamaze iminsi bataka ubujura bw’amatungo aho abajura bitwikira amajoro bakaza aho ari mu biraro bakayiba.
Bavuga ko nta joro ritandukana hatagize itungo ryibwa mu gihe nyamara hari benshi bayakeshaga imibereho ya buri munsi kuko umusaruro wayo watumaga bagura umunyu n’ibindi bikenerwa mu rugo.
Umwe yagize ati “Inka mu giturage barazimaze, ubu nta muntu ugifite Inka, buri munsi buri munsi bajyana Inka.”
Babwiye Umunyamakuru wa RADIOTV10 ko ubu bafashe umwanzuro wo kurarana n’amatungo yabo mu nzu kabone nubwo babizi ko bigira ingaruka ndetse badahwema kubibuzwa n’ubuyobozi.
Umwe yagize ati “Njye ufite ihene nabigenza nte ahubwo ko nayiraza mu nzu nkararana na yo kugira ngo bataza kuyintwara.”
Akomeza agira ati “Kaba kamvunnye mba nayabonye nayakobokeye, barangiza bakaza kuyizana. Ubu ndararana na yo.”
Bavuga ko yaba itungo rigufi cyangwa iririre nta na rimwe abajura basiga inyuma ku buryo ubu biyemeje kujya bayaraza ahatagerwa n’aba bashaka kurya ibyo batavunikiye.
Undi yagize ati “None byagenda bite ko ari ukuyizirikaho. Ni ukiyizirika hafi y’aho urara kugira ngo batayiba kuko uyiraje hanze n’iyo yaba iri mu kiraro barara bagisenye bakayitwara.
Aba baturage basaba ubuyobozi kubashyiriraho irondo ry’umwuga cyangwa bakarindirwa umutekano wihariye n’inzego zirimo nka Polisi n’Igisirikare.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal akunze kuvuga ko ikibazo cy’abaturage bararana n’amatungo kidashingiye ku bujura buyakorerwa ahubwo ko ari imyumvire ikiri hasi.
RADIOTV10