Blaise Compaoré wabaye Perezida wa Burkina Faso, yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamywa kugira uruhare mu iyicwa ry’uwo yasimbuye Thomas Sankara.
Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwa Gisirikare kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Mata 2022 i Ouagadougou.
Blaise Compaoré yahamijwe gufatanya na Hyacinthe Kafando wari ukuriye umutekano, bombi bakatiwe gufungwa burundu.
Thomas Sankara ufatwa nk’umwe mu Banyafurika bahirimbaniye ubwigenge bw’uyu Mugabane, yishwe mu 1987 arasiwe mu murwa mukuru wa Burkina Faso, i Ouagadougou.
Urupfu rwa Thomas Sankara wishwe afite imyaka 37 y’amavuko, ruwashenguye benshi barimo abaturage b’Igihugu cye yari amaze imyaka ine abayobora.
Compaore na Kafando, bombi baburanye bahakana ko batigeze bagira uruhare mu rupfu rwa Sankara.
Blaise Compaoré wahise afata ubutegetsi, yategetse imyaka 27 kuva mu 1987 kugeza muri 2014 ubwo na we yahirikwaga ku butegetsi agahita ahungira muri Côte d’Ivoire.
RADIOTV10