Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Burundi: Abarimo abapolisi babiri barafunzwe kubera ibyo batangaje ku ntambara ya FARDC na M23

radiotv10by radiotv10
08/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Burundi: Abarimo abapolisi babiri barafunzwe kubera ibyo batangaje ku ntambara ya FARDC na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu bane bo mu muryango umwe, barimo Abapolisi babiri n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi, batawe muri yombi kubera ubutumwa batambukije muri group ya WhatsApp y’umuryango wabo, bwerekeye intambara yo muri DRC, aho bashimagizaga umutwe wa M23.

Ikinyamakuru SOS Médias Burundi dukesha aya makuru, cyatangaje ko aba bantu bane bafungiye muri Gereza ya Mpimba iherereye mu mujyi wa Bujumbura.

Ubu butumwa bwanakorewe isuzumwa n’abayobozi bakuru mu Burundi, bivugwa ko aba bantu bariho bashimagiza ubutwari bw’umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni mu gihe bizwi ko ubutegetsi bw’u Burundi bushyigikiye ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iyi ntambara, aho bivugwa ko bwohereje abasirikare ibihumbi 10 bagiye gufasha FARDC muri uru rugamba bahanganyemo na M23.

SOS Médias Burundi ivuga ko muri aba bantu bane batawe muri yombi, barimo Abapolisi babiri, barimo Kévin Nishimwe ufite ipeti rya Lieutenant wo mu gace ka Budaketwa mu Karere ka Mabanda mu Ntara ya Makamba y’Amajyepfo, watawe muri yombi tariki 13 Werurwe 2025.

Harimo kandi Albert Ndayisaba, ufite ipeti rya Sous Lieutenant wo mu gace ka Maramvya mu Karere ka Burambi mu Ntara ya Rumonge watawe muri yombi tariki 23 Werurwe 2025.

Hatawe muri yombi kandi uwitwa Manassé Nizigiyimana, umwe mu bagize Umuryango ‘SWAA Burundi’ ufite ikigo gitanga serivisi zo gupima Virusi Itera SIDA, wo mu gace ka Budaketwa, we watawe muri yombi tariki 02 Werurwe 2025.

Nanone kandi hatawe muri yombi Jérémie Manirakiza, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi (FFB), we watawe muri yombi tariki 27 Werurwe 2025, ubwo yafatirwaga ku Kibuga cy’Indege cya Melchior Ndadaye International Airport ubwo yari avuye mu butumwa muri Morocco.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − one =

Previous Post

Kigali: Umukozi wo mu rugo akurikiranyweho gutangaza amagambo akomeretsa yumvikanamo ingengabitekerezo ya Jenoside

Next Post

Uko byagenze ngo Ambasaderi wa Israel asohorwe ahaberaga umuhango wo Kwibuka muri Ethiopia

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byagenze ngo Ambasaderi wa Israel asohorwe ahaberaga umuhango wo Kwibuka muri Ethiopia

Uko byagenze ngo Ambasaderi wa Israel asohorwe ahaberaga umuhango wo Kwibuka muri Ethiopia

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.