Uwitonze Sonia Rolland wabaye Miss w’u Bufaransa muri 2000, ukomoka mu Rwanda, akaba asanzwe ari n’umukinnyikazi wa Filimi, aherutse gukorana ubukwe na Guillaume Gabriel na we ukomeye i Burayi mu gukina filimi, mu bukwe bwabaye mu kwezi gushize, ndetse bwanagaragarijwe amafoto yabwo.
Ni ubukwe bwo gusezerana mu rusengero, byabereye muri kiliziya yitiriwe Mutagatifu Yakobo, Saint-Jacques d’Illiers-Combray.
Nyuma y’uku gusezerana byabaye tariki 21 Nzeri 2025, bucyeye bwaho ku ya 20 Nzeri, hanabaye ibiriro by’ubukwe bwa gakondo, byagaragaye mu muco nyarwanda, dore ko uyu mugore ukomoka mu Rwanda yari anambaye Kinyarwanda.
Ubu bukwe kandi bwanatashywe n’abakobwa na Sonia Rolland; Tess na Kahin bagaragaje ibyishimo by’ubukwe bw’umubyeyi wabo warushinganye na Guillaume Gabriel.
Amafoto dukesha ikinyamakuru ‘Paris Match’, agaragaza Sonia na Guillaume bakoze ubukwe, bagaragaza akanyamuneza kadasanzwe.
Ubukwe bwabo bubaye hyuma y’amezi macye, aba bombi banasuye u Rwanda, dore ko muri Mutarama uyu mwaka, bari mu Rwanda bakanasura ibikorwa binyuranye, birimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Sonia avuga ko urukundo rwe na Guillaume rwafashe igihe kinini dore ko bamaranye imyaka 20 bari mu munyenga w’urukundo, kandi ko nta muntu yabonye uzwi kwihangana no gutegereza nk’umugabo we.
Yagize ati “Buri umwe yahoraga akurura undi amwishimira ariko twari tutari twabona umwanya mwiza. Ubusanzwe abagabo ntibakunze kugira imbaraga zo kwihangana, ariko byarangiye mwemereye.”
Sonia Rolland wagarutse ku mateka y’urukundo rwabo, yavuze uko bamenyanye, bagahurira muri resitora, akamwaka nimero ya telefone, akaza kumugaragariza urukundo anamushyikiriza indabo zitagira uko zisa.



RADIOTV10