Murindahabi Irene usanzwe areberera inyungu abaririmbyi Vestine na Dorcas, yavuze ko ubutumwa buherutse gutambuka ku rubuga nkoranyambaga rw’umwe muri aba bahanzi, ari urubuga rwa nyawe rwe ariko ko ntabindi byinshi yabivugaho.
Ni nyuma yuko ubutumwa bwanditswe n’umuririmbyi Vestine buteje impagarara, aho yavugaga ku by’urugo rwe rutifashe neza.
Ni ubutumwa bwatambutse aba bahanzi bari muri Canada, bari kumwe n’uyu munyamakuru Irene usanzwe ureberera inyungu zabo.
Nyuma yuko uyu munyamakuru agarutse mu Rwanda akagarukana na Dorcas gusa, mu gihe Vestine we bivugwa ko yagumye muri kiriya Gihugu.
Ubwo buriya butumwa bwasohokaga, hari bamwe bavuze ko konti y’uriya muririmbyi, yaba yinjiriwe ndetse ko atari we wabwanditse.
Mu kiganiro uyu munyamakuru yatanze nyuma yo kugera mu Rwanda, yemeje ko buriya butumwa bwanyuze kuri konti ya nyayo y’uriya muririmbyi.
Yagize ati “Ibyo mwabonye byavuye ku rukuta rwa Instagram bwite rwa Vestine ni naho byahise bisibwa kubw’umutekano we. Ibirenze ibyo Uwiteka aduhane umugisha.”
Uyu munyamakuru yirinze kugira byinshi avuga ku buzima bwite bw’uriya muririmbyi, avuga ko uwaba yifuze kumenya byinshi, ari we yabaza.
Ati “Ibyo mumwandikire mubimubaze, ni ubuzima bwite bwe. MIE Music dukorana na Dorcas&Vestine, umuhanzi agomba kugira ubuzima bwe bwite bw’umuhanzi kandi tukabwubaha.”
Naho ku bijyanye no kuba M. Irene yaraje na Dorcas gusa, mu gihe Vestine batazane, uyu munyamakuru avuga ko ababigizeho ikibazo nta shingiro bafite.
Ati “None se ubundi umwe aje mbere undi akaza nyuma ikibazo cyaba ari ikihe? Dorcas na Vestine ibyo bapfana n’abakunzi babo si ibitaramo n’indirimbo akabikorera aho ari ashaka? Yemerewe no kuvuga ngo ngiye kuruhuka akagenda, ikizima ni uko nta mezi atatu yashira utabonye igihangano cyiza, aho ni ho turebera.”
Nyuma ya buriya butumwa bwa Vestine, ntakindi uyu muririmbyi aratabutangazaho, mu gihe bamwe mu bahanzi bagenzi be nka Aline Gahongayire, bamugaragarije ko bari kumwe.
RADIOTV10










