Naomie Nishimwe wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko yanyuze mu bihe by’agahinda gakabije (depression) abitewe n’ibyo abantu bamuvuzeho ku manota yagize mu bizamini bya Leta yagiye hanze nyuma yo kwegukana ikamba.
Miss Naomie yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yari umwe mu batanze ibiganiro mu gikorwa cyiswe “Girls Impact Gathering-Girls rising for Family & Nation (Isaiah 61:3-4)” kigamije guhugura urubyiruko rw’abakobwa.
Miss Namie wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, yagarutsweho cyane ubwo amanota y’ibizamini bya Leta by’abari barangije ayisumbuye byajyaga hanze, aho bamwe banengaga amanota yagize.
Muri iki kiganiro yatanze kuri uyu wa Kabiri, Naomie yagarutse ku byamuvugwagaho icyo gihe, avuga ko byamugizeho ingaruka mu mitekerereze ye, byatumye arushaho gutakambira Imana.
Ati “Naravuzwe cyane mu Gihugu hose, navuga ko ibi ari ubwa mbere mbivuzeho. Natangiye kwishidikanyaho, mbwira Imana nti ‘ubu mfite ikamba’, mbwira Imana nti ‘…’ icyo ngihe nta cyizere nari mfite, ubwo Covid-19 izamo noneho…”
Ubwo hadukaga iki cyorezo cya Covid, Naomie yabuze uburyo yashyira mu bikorwa imishinga yari yamuritse ubwo yiyamamarizaga kwegukana ikamba rya Nyampinga, ariko bitamubuzaga na we kugira icyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko yashyiraga ifoto ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakamusamira hejuru bamutuka, bagendeye ku manota yo mu bizamini bya Leta.
Avuga ko yakiraga ibitekerezo by’abantu bamubwira bati “’wowe uri umuswa, urapositinga amafoto, ibyo ngibyo ni byo twagutoreye…’ Noneho nkumva namubwira ngo twese turi muri Covid-19, Guma mu Rugo, ndakora iki muri aya masaha?”
Yakomeje agira ati “Byari byinshi kuri njye. Natangiye gusenga, hari igihe ugera muri ibyo bihe, ukumva Imana yaragusize, ukumva wagenda ahantu ukavuza induru, ariko iyo Imana yavuze ikintu…”
Miss Naomie wavuze ko gusenga byamufashije kunyura muri ibi bibazo byose, kandi nyuma yaje guterwa imbaraga no kubona hari abantu bamwishimira banamubwira ko ababera urugero rwiza.
RADIOTV10