Umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bakundana, amugenera amagambo aryohereye amwifuriza isabukuru nziza, amwibutsa ko yavukiye kugira ngo umutima we umukunde bizira uburyarya.
Aya magambo y’urukundo yanditswe n’uyu muhanzi ayanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Niyo Bosco yateruye agira ati “Kuri uyu munsi, ibyiyumviro by’urukundo byasesekaye mu Isi. Isabukuru nziza. Wavukiye gutuma umutima wanjye ugukunda kandi ukanakwishimira.”
Niyo Bosco kandi wanagaragaje ifoto y’uyu mukobwa yihebeye, yakomeje mu butumwa bwe agira ati “Ntabwo ngukunda gusa, ahubwo nkunda n’urukundo ngukunda.”

Yakomeje amwifuriza kuramba, kugira ubutunzi bw’amafaranga, gukundwa, nk’uko na we akwiye kumukunda urukundo ruzira uburyarya ari na rwo akwiye.
Amakuru ava mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi, avuga ko Niyo Bosco n’uyu mukobwa, bamaze igihe bakundana, gusa bakaba barabigize ibanda rikomeye, dore ko uyu mukunzi w’uyu muhanzi adasanzwe azwi mu myidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga.

RADIOTV10