Umuhanzikazi Ariel Wayz yavuze ko itandukana rye n’umuhanzi mugenzi we Juno Kizigenza bakundanaga, ryaturutse ku magambo bavugwagaho n’abantu.
Urukundo rwa Ariel Wayz na Juno Kizigenza rwavuzweho cyane, ndetse haza kuvugwa ku itandukana ryabo, ryanakurikiwe n’indirimbo zagiye zijya hanze, aba bombi basa nk’abacyurirana.
Umuhanzikazi Ariel Wayz, mu kiganiro yagiranye na mugenzi we Knowless Butera, banagarutse kuri uru rukundo rwavuzwe hagati ye na Juno kizigenza, ndetse n’itandukana ryabo.
Muri iki kiganiro, aba bombi bagendaga babazanya ibibazo, buri umwe akagitangaho umucyo, Knowless yabajije Ariel Wayz niba ko barakundanye, ndetse niba baranatandukanye.
Ariel Wayz mu gusubiza, adaciye ku ruhande, yagize ati “Yego.” Knowless ahita amubaza ati “Hanyuma se mwapfuye iki?”
Ariel Wayz yasubije agira ati “Ni amagambo yabantu batuvugagah yatumye dushwana, kuko mbere bitaramenyekana twari tubanye neza ariko kuko buri wese yatuvugagaho ibyo ashaka, ukuri cyangwa ibinyoma, byatunaniye kubigorora turatandukana.”
Aba bahanzi bombi (Ariel Wayz na Juno Kizigenza), bakundaga kugaragara bari kumwe mu bikorwa binyuranye nk’abakunzi, banakoranye indirimbo zinyuranye, nka Away, ndetse n’iyo bise injyana baherutse gushyira hanze.
Kate G. NKURUNZIZA
RADIOTV10