Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

radiotv10by radiotv10
15/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yahagaritswe imikino ine n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), azira imyitwarire idakwiye bivugwa ko yagize mu mukino Cameroun yatsinzwemo na Maroc mu Gikombe cya Afurika (AFCON).

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nubwo FECAFOOT yatangaje ko yamenye icyemezo cyafashwe na komisiyo ishinzwe imyitwarire muri CAF, gihagarika Eto’o imikino ine kandi kikamuca ihazabu ya $20,000, yavuze ko icyo cyemezo kitagaragaza impamvu zisobanutse zagishingiweho hafatwa ibihano.

FECAFOOT kandi yongeyeho ko uburyo bwihuse bwakoreshejwe mu gufata iki cyemezo butera impungenge zikomeye ku byerekeye uburenganzira bwo kuburanishwa mu butabera busesuye.

Ku wa Mbere, CAF yari yatangaje ko itangiye iperereza ku byabaye mu mikino ya ¼ cy’irangiza yahuje Cameroun na Maroc, ndetse na Algeria na Nigeria. Nubwo CAF itavuze ku mugaragaro ibyabaye by’umwihariko mu mukino wa Cameroun na Maroc, icyagarutsweho cyane ni imyitwarire ya Samuel Eto’o, wagaragaye akora ibimenyetso by’uburakari yerekeza kuri mugenzi we wa Maroc, Fouzi Lekjaa, mu gihe Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, na we yari hafi aho.

FECAFOOT yatangaje ko ishyigikiye byimazeyo perezida wayo, kandi ko yiyemeje kujuririra iki cyemezo cyafatiwe perezida wayo kugira ngo ahabwe ubutabera busesuye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

Related Posts

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma yo gukorerwa...

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

by radiotv10
14/01/2026
0

Dr. Charles Mugemana wari umaze imyaka irenga 30 ari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye...

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe y'Amgaju FC, bwirukanye abatoza bose bayitozaga, ibashinja umusaruro mubi, harimo no kuba banyagiwe ibitego 8-0 na Al Hilal,...

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

by radiotv10
12/01/2026
0

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko ubwo iyi kipe yatsindwaga na mucyeba wayo ibitego 4-1 ku...

IZIHERUKA

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?
FOOTBALL

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

15/01/2026
Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.