• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Byamenyekanye ko uwabaye Perezida w’Igihugu wanakanyujijeho muri ruhago nawe azitabira icy’Isi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/03/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Byamenyekanye ko uwabaye Perezida w’Igihugu wanakanyujijeho muri ruhago nawe azitabira icy’Isi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi akaza no kuba Perezida wa Liberia, George Weah yatangaje ko na we ari mu bazitabira Igikombe cy’Isi cy’abanyabigwi mu mupira w’Amaguru kizabera mu Rwanda.

Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, nyuma yo guhura na Siewe Fred watangije iki gikombe cy’Isi cy’abakanayujijeho (VCWC/ Veteran Clubs World Championship).

George Weah yagize ati “Nagiranye inama nziza na Fred Siewe washinze akaba na Perezida wa VCWC 2024 kandi nemeye ubutumire bwo kuzitabira igikorwa cy’ubudasa kizabera i Kigali kuva tariki 01 kugeza ku ya 04 Nzeri 2024.”

George Weah yagiranye ibiganiro na Fred Siewe

Geroge Weah wakanyujijeho muri ruhago, yanyuze mu makipe atandukanye akomeye ku Isi, nka Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na AC Milan yo mu Butaliyani ndeste na Chelsea na Manchester City zo mu Bwongereza.

Yanagize imyanya ikomeye mu Gihugu cye cya Liberia, nko kuba yarakibereye Perezida muri manda imwe kuva muri 2018 kugeza muri 2024 aho aherutse gutsindwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Iki gikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago kigiye kubera bwa mbere mu Rwanda, kizanitabirwa n’abafite amazina azwi mu mupira w’amaguru, nka Ronaldinho Gaúcho na we uherutse kurarikira abantu kuzerecyeza amaso i Kigali muri Nzeri uyu mwaka.

Yanyuze mu makipe akomeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 12 =

Previous Post

Perezida Biden yahaye gasopo Netanyahu watangiye intambara amushyigikiye akaza kumwipakurura

Next Post

Hemejwe urupfu rw’umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas hatangazwa n’uburyo yishwe

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Hemejwe urupfu rw’umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas hatangazwa n’uburyo yishwe

Hemejwe urupfu rw’umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas hatangazwa n'uburyo yishwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.