Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bashinze ikigega gifite intego yo kuzafasha urubyiruko ibihumbi 10 rwo mu miryango ikennye ariko b’abahanga babuze uburyo bwo kwiga, bakabafasha gukurikirana amasomo.
Clarisse Karasira wifashishije ifoto ya Ifashabayo Sylvain Dejoie ubwo yasozaga amashuri, yavuze ko batangije ikigega Dejoie Africa Education Fund (DAEF) kigamije kurandura ubukene.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Clarisse Karasira yagize ati “Twizeye ko mu buzima bwacu nibura tuzafasha urubyiruko rwo mu miryango ikennye rufite impano kubona uko biga.”
Umuhanzikazi Clarisse Karasira yahamije ko we n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bashinze ikigega gifite intego yo kuzafasha urubyiruko ibihumbi 10
Uyu muhanzikazi uherutse kurushinga n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie witiriwe uriya muryango wabo Dejoie Africa Education Fund (DAEF), avuga ko bizeye ko iriya ntego yabo bazayigeraho.
Ati “Imbere y’Imana ntakidashoboka.”
Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie
Clarisse Karasira mu bihe byatambutse yagiye agaragara mu bikorwa byo gufasha abana batishoboye aho anafite umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa nk’ibi aho akunze gufasha abana bafite ubumuga by’umwihariko bw’uruhu
Inkuru ya: Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda