Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Ibihano biremereye byasabiwe abagabye igitero ku rugo rw’uwabaye Perezida

radiotv10by radiotv10
09/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Congo: Ibihano biremereye byasabiwe abagabye igitero ku rugo rw’uwabaye Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwasabiye igihano cy’urupfu n’ibindi bihano biremereye abagize agatsiko ‘Forces du Progrès’ n’abandi bakurikiranyweho ibyaha bihungabanya umudendezo, barimo abaherutse kugaba igitero ku rugo rwa Joseph Kabila wigeze kuba Perezida w’iki Gihugu.

Uretse aba bashinjwa kugaba igitero kwa Kabila, baregwa hamwe n’abandi bitambitse ishyirwa mu bikorwa icyemezo cyo kwirukana abari bigabije inyubako ya Kamul Inter.

Mu gutanga umwanzuro wabwo mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2024, Ubushinjacyaha bwasabiye ibihano binyuranye birimo icy’urupfu abagize aka gatsiko k’aba bijanditse mu bikorwa by’urugomo.

Mu bihano byasabwe n’Ubushinjacyaha kandi, harimo igifungo cy’imyaka itantu kubera icyaha cyo gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icy’imyaka 10 kubera gukoresha abana mu bikorwa bigize ibyaha.

Naho igihano cy’urupfu bakaba bagisabiwe n’Ubushinjacyaha kubera icyaha cyo kugambirira kwica, ndetse n’ikindi gihano cy’igifungo cy’imyaka 20 kubera ubujura buciye icyuho n’urugomo.

Abantu 65 ni bo baregwa muri uru rubanza rw’ibikorwa by’urugomo, ibyo kwigomeka ndetse no kugaba igitero ku rugo rwa Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, aho bagomba kugira icyo bavuga kuri ibi bihano basabiwe n’Ubushinjacyaha.

Iri tsinda rizwi nka Force du progrès rishinjwa uruhurirane rw’ibi byaha, ni abishyize hamwe bafitanye isano n’umutwe wa Politiki wa UDPS uri ku butegetsi muri DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 12 =

Previous Post

Menya ibyo abahagarariye iperereza ry’u Rwanda n’irya Congo baganiriyeho n’ibyo bemeje

Next Post

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda yagaragaje urukundo akunda imbwa (AMAFOTO)

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda yagaragaje urukundo akunda imbwa (AMAFOTO)

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda yagaragaje urukundo akunda imbwa (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.