Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

‘Couple’ y’abanyamakuru bafite amazina azwi mu Rwanda igiye kwibaruka

radiotv10by radiotv10
20/02/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
‘Couple’ y’abanyamakuru bafite amazina azwi mu Rwanda igiye kwibaruka
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamakuru Fiona Muthoni na Nkusi Arthur wamamaye nka Rutura, bagiye kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka ibiri n’igice basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo.

Byagaragajwe n’uyu muryango, ukunze kugaragaza ibihe byiza ugirana iyo batembereye mu bihe by’ikiruhuko, bakagaragaza ko urukundo rwabo ruhora rutoshye.

Mu butumwa bw’amashusho n’amafoto bamaze iminsi bashyira hanze, bagaragaza ko bari bagiye kuruhukira ku kiyaga cya Muhazi giherereye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Muri amwe mu mashusho bahafatiye, bagaragaza bishimye, ndetse umugore Muthoni Fiona bigaragara ko akuriwe ari hafi kwibaruka.

Ubutumwa buherekeje aya mashusho, Nkusi Arthur yagize ati “Igihe cyose byahoraga ari bishya kuri twe, noneho uyu ni undi munezero mushya udushimisha.”

Bagiye kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka ibiri n’igice bakoze ubukwe, dore ko basezeranye muri Kanama 2021 mu bukwe bwabereye ku Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro.

Bombi bamenyekanye cyane mu mwuga w’itangazamakuru, aho Nkusi Arthur yakoze kuri Radio zitandukanye zirimo Kiss FM ari na yo aherukaho, yavuyeho avuga ko abaye agiye mu kiruhuko cy’uyu mwuga.

Naho Fiona Muthoni Narindwa wigeze no kwitabira amarushanwa y’ubwiza nka Miss Rwanda ya 2015, akorera igitangazamakuru mpuzamahanga cya CNBC, akaba anaherutse gutangira kugaragara mu kiganiro The Business EDGE gitambuka kuri Televiziyo y’Igihugu.

Bakoze ubukwe muri 2021
Byari ibyishimo

Bakunze kugaragaza ko bakundana byuzuye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Burundi: Perezida Ndayishimiye yahaye imbabazi imfungwa 558 zirekurwa ahibereye

Next Post

Nigeria: Bagaragarije Leta umujinya baterwa n’imibereho ikomeje gutumbagira

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nigeria: Bagaragarije Leta umujinya baterwa n’imibereho ikomeje gutumbagira

Nigeria: Bagaragarije Leta umujinya baterwa n’imibereho ikomeje gutumbagira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.