Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze Nigeria amanota 126-121 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’irushanwa Nyafurika ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri West Indies mu cyiciro cy’abakinnyi (ingimbi) batarengeje imyaka 19. Iyi mikino yo gushaka itike iri kubera mu Rwanda kuva kuwa 30 Nzeri-6 Ukwakiea 2021.
Ni umukino wabereye kubuga cya Cricket giherereye mwishuri ry’myuga nubumenyingiro (IPRC KIGALI OVAL)
Muri uyu mukino, ikipe y’igihugu ya Nigeri niyo yatsinze Toss (Gutombora kubanza ku Bating cyangwa ku Bollinga) bityo bahitamo gutangira baboringa, kubanza gutangira batera udupira arinako babuza u Rwanda gutsinda amanota menshi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze Nigeria nyuma y’uko u Rwanda rwari rwatsinzwe na Tanzania umukino ufungura
Birumvikana ko u Rwanda rwatangiriye muri batting (kubanza gukubita udupira) runashaka uko bashyiraho amanota menshi. Abasore b’uRwanda ntibigeze boroherwa n’ikipe ya Nigeria kuko batigeze basoza Ovars zabo zose. Muri Overs 49 n’udupira 3 abakinnyi bose uko ari 10 b’u Rwanda basohowe hanze y’ikibuga (All out).
Igice cyambere cyarangiye (Innings break) ikipe yu Rwanda ishyizeho amanota 125(125 Total runs)
Muri uyu mukino kapiteni wu Rwanda DIDIER Ndikubwimana yakinnye Overs 48 n’udupira 4 ariko atsindamo amanota 32 gusa.
Kapiteni w’u Rwanda, Ndikubwimana Didier ari kumwe na mugenzi we wa Nigeria, Emmanuel Boniface Oche
Igice cya kbiri cyatangiye Nigeria ariyo igiye ku Batinga (Batting) gukubita udupira arinako bashaka uko bakuraho ikinyuranyo cyashyizweho nu Rwanda kingana namanota 125 wongeyeho inota 1 (126)
Mugutangira ikipe ya Nigeria yagaragazaga urwego ruri hejuru kuburyo benshi mubakurikiranaga uyu mukino bayihaga amahirwe yogutsinda cyane ko aba basore bo banakinnye imikino y’igikombe cy’isi,Abasore bu Rwanda nabo niko barwanaga nokureba uko badefanda amanota bari batsinze,arinako bagenda basohora abakinnyi ba Nigeria.
Umukino warangiye u Rwanda arirwo rwegukanye itsinzi,kuko narwo rwabashije gusohora abakinnyi bose uko ari 10 ba Nigeria(All out)
Nigeria ikaba yatsinze amanota 121(Total runs) muri overs 39 n’ubupira 3 bingana n’ubupira 237.
Umukino w’u Rwanda na Nigeria wabereye i Gahanga
Muri uyu mukino Ntwari Steven (Rwanda) niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino (Man of the match).
Undi mukino wahuzaga ikipe y’igihugu ya Tanzania na Namibia, Tanzania yabashije gutsinda umukino wayo wa kabiri itsinze Namibia amanota 200 muri Overs 50, abakinnyi 8 nibo basohotse ku ruhande rwa Tanzania.
Mu gihe Namibia yabatingaga yari ifite intego y’amanota 201,ariko abasosore ba Tanzaniya nibigeze baborohera kuko muri overs 37 n’udupira 3 bari bamaze gukuramo abakinnyi bose ba Namibia (All out), Namibia ikaba yarimaze gushyiraho amanota 152.
U Rwanda rwabonye intsinzi imbere ya Nigeria
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021 ni ikiruhuko, imikino irakomeza kuri iki cyumweru.
Kuri iki cyumweru rero nibwo u Rwanda ruzakina na Uuganda kuri stade mpuzamahanga ya Cricket iri i Gahanga mu gihe undi mukino uzahuza Tanzania na Nigeria ku kibuga cya Cricket kiri mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kigali(RP-IPRC KIGALI OVAL). Imikino izatangirira rimwe, saa tatu n’igice z’igitondo (09:30’).