Gateka Esther Brianne uzwi nka DJ Brianne mu mwuga wo kuvangavanga imiziki, avuga ko nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi no kwakira agakiza, hari byinshi yahagaritse, nko kwambara amaherena, kandi ko byatumye abona ko ari mwiza kurusha mbere.
Muri bibiliya Yera mu Bafilipi 3: 7-9 hagira hati “Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu.”
Na DJ BrianNe avuga ko amaze kubatizwa yabonye ari mwiza, nubwo mbere yishyiragaho byinshi nk’amaherena menshi ashaka kugira ngo abantu bamwiteho, yumva ko ari byo byiza ariko ko ahubwo ko kutayambara ari byo byiza.
Ni mu kiganiro cyihariye yagiranye na TV10, aho yagarutse ku kwakira agakiza no kubatizwa mu mazi menshi, n’icyo byamuhinduyeho.
Ati “Amaherena nayakuyeho, mbere yuko mbatizwa, numvaga ko abantu babona ko nsa neza, nkeneye ko bandeba bakabona mfite ibintu bidasanzwe, ariko maze kwakira Yesu nk’Uwami n’umukiza nabonye ndi mwiza ibyo bintu ntabifite.”
Yakomeje avuga ko hari byinshi byamugoraga, ariko nyuma yo gukizwa ubu ntakintu kimugora.
Ati “Maze gukizwa nabonye ndi mwiza nari naragowe naba mvuye koga nakwihanaguza isume amaherena agafatamo igakurura, naryama ishuka igafata mu iherena ariko ubu ntabintu bingora. Nari mfite amaherena ahantu henshi mu isura, ku mazuru, ku munwa ku matwi hariho menshi sinayabara yarengaga icumi.”
Uyu muvangamiziki, wabatijwe muri Kamena 2024 mu Itorero rya Elayono Pentecost Blessing, avuga kandi ko abantu babanje kutemera ko yakijijwe koko, ariko ko uko agenda abyerera imbuto, abantu babona ko ari impamo.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10