Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Dore ibikubiye mu ibaruwa yo gutakamba iturutse mu bakinnyi ba Rayon WFC

radiotv10by radiotv10
16/05/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Dore ibikubiye mu ibaruwa yo gutakamba iturutse mu bakinnyi ba Rayon WFC
Share on FacebookShare on Twitter

Abakinnyi b’Ikipe ya Rayon Sports WFC banditse ibaruwa yo ‘Gutakamba’ basaba ubuyobozi bw’iyi kipe kubahemba imishahara y’amezi butabishyuye no kubaha uduhimbazamusyi bubabereyemo, kuko babayeho nabi ndetse bamwe ngo bakaba bari gusohorwa mu nzu bakodesha kubera kubura ubwishyu.

Bikubiye mu ibaruwa ihuriweho n’abakinnyi ba Rayon Sports WFC yanditswe kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi, aho ifite impamvu igira iti “Gutakamba.”

Muri iyi baruwa, aba bakinnyi b’abakobwa ba Rayon bandikiye Umuyobozi w’Umuryango w’iyi kipe, bibukije ko baherutse kugirana ibiganiro n’ubuyobozo bwabo birimo ibyabaye tariki 23 Mata 2025 aho babwibukije ko bubabereyemo imishahara y’amezi atatu.

Ni imishaha y’ukwezi kwa Gashyantare, Werurwe na Mata, ariko nyuma y’ibyo biganiro, hakaba haragiyemo n’ukundi kwezi kwa Gicurasi, ubwo bukaba bubagiyemo imishahara y’amezi ane.

Bati “Kandi mwatwemereye kuba mwakemuye ikibazo cy’uduhimbazamusyi icyenda muduha dutatu, bivuze ko hasigaye dutandatu, bityo tubayeho mu buzima bugoye, kuko twese ducumbitse tutirengagije n’uburyo bw’imibereho.”

Muri iyi baruwa, abakinnyi ba Rayon Sports WFC bakomeza bagira bati “Bityo tukaba tubasaba kuduhemba bigendanye n’amasezerano mwagiranye na buri umwe wese, ndetse no kuduha uduhimbazamusyi twatsindiye, kwishyura ibirarane by’umwaka washize by’amezi abiri, n’uduhimbazamusyi 8 kuko twagerageje guhesha ishema umuryango wa Rayon Sports muyoboye, ariko nta gaciro mwabihaye.”

Baboneyeho kandi gusaba ubuyobozi bw’iyi kipe guha abanyamahanga amatike azabasubiza iwabo nk’uko bikubiye mu masezerano bagiranye kuko bari gusohorwa mu nzu bakodeshaga.

Bagasoza bagira bati “Bityo tubasabye kuba mwadukemurira ikibazo mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu, bitaba ibyo tukiyambaza izindi nzego bireba.”

Iyi baruwa y’abakinnyi ba Rayon y’abakobwa ije nyuma yuko umutoza Robertinho watozaga ikipe ya Rayon Sports y’abahungu, na we atanze ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) cyo kwishyuza iyi kipe ibihumbi 20 USD (miliyoni 28 Frw), na we akabaya yaratanze ibyumweru bitatu, ataba yishyuwe agahita ayijyana muri FIFA.

Nanone abakozi b’iyi kipe y’abagabo, baherutse gutangaza ko babayeho nabi kubera kumara igihe kinini batazi uko umushahara usa, aho bavuze ko bafite impungenge zo kwamburwa kuko umwaka w’imikino ugiye kurangira, ku buryo urangiye batishyuwe bashobora kuzataha amaramasa.

Abakinnyi ba Rayon WFC batakambye
Mu Ibaruwa banditse bahaye ubuyobozi iminsi 15 bitaba ibyo bakiyambaza izindi nzego

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + fourteen =

Previous Post

FC Barcelona yahiriwe n’umwaka w’imikino byarangiye ihagurukije mucyeba wayo ku ntebe y’icyubahiro

Next Post

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

Related Posts

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

by radiotv10
31/10/2025
0

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United bagaragaye bambaye barimbye mu myambaro inogeye ijisho, ubwo bari bitabiriye imyitozo bitegura umukino bafite muri...

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

by radiotv10
31/10/2025
0

Cristiano Ronaldo Junior, imfura ya rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yerekanye imodoka ye ya mbere atunze ku myaka 15...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi b’ingenzi ba APR bakorwagaho iperereza ku myitwarire idahwitse bagaragaje

by radiotv10
31/10/2025
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iperereza ryakorwaga ku bakinnyi b'iyi kipe, Dauda Yussif na Sy Mamadou ku myitwarire idahwite...

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ikipe ya El Hilal iri mu ziherutse kwemererwa kuzakina Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yafashe urugendo iza muri iki Gihugu,...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.