Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Dore ibikubiye mu ibaruwa yo gutakamba iturutse mu bakinnyi ba Rayon WFC

radiotv10by radiotv10
16/05/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Dore ibikubiye mu ibaruwa yo gutakamba iturutse mu bakinnyi ba Rayon WFC
Share on FacebookShare on Twitter

Abakinnyi b’Ikipe ya Rayon Sports WFC banditse ibaruwa yo ‘Gutakamba’ basaba ubuyobozi bw’iyi kipe kubahemba imishahara y’amezi butabishyuye no kubaha uduhimbazamusyi bubabereyemo, kuko babayeho nabi ndetse bamwe ngo bakaba bari gusohorwa mu nzu bakodesha kubera kubura ubwishyu.

Bikubiye mu ibaruwa ihuriweho n’abakinnyi ba Rayon Sports WFC yanditswe kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi, aho ifite impamvu igira iti “Gutakamba.”

Muri iyi baruwa, aba bakinnyi b’abakobwa ba Rayon bandikiye Umuyobozi w’Umuryango w’iyi kipe, bibukije ko baherutse kugirana ibiganiro n’ubuyobozo bwabo birimo ibyabaye tariki 23 Mata 2025 aho babwibukije ko bubabereyemo imishahara y’amezi atatu.

Ni imishaha y’ukwezi kwa Gashyantare, Werurwe na Mata, ariko nyuma y’ibyo biganiro, hakaba haragiyemo n’ukundi kwezi kwa Gicurasi, ubwo bukaba bubagiyemo imishahara y’amezi ane.

Bati “Kandi mwatwemereye kuba mwakemuye ikibazo cy’uduhimbazamusyi icyenda muduha dutatu, bivuze ko hasigaye dutandatu, bityo tubayeho mu buzima bugoye, kuko twese ducumbitse tutirengagije n’uburyo bw’imibereho.”

Muri iyi baruwa, abakinnyi ba Rayon Sports WFC bakomeza bagira bati “Bityo tukaba tubasaba kuduhemba bigendanye n’amasezerano mwagiranye na buri umwe wese, ndetse no kuduha uduhimbazamusyi twatsindiye, kwishyura ibirarane by’umwaka washize by’amezi abiri, n’uduhimbazamusyi 8 kuko twagerageje guhesha ishema umuryango wa Rayon Sports muyoboye, ariko nta gaciro mwabihaye.”

Baboneyeho kandi gusaba ubuyobozi bw’iyi kipe guha abanyamahanga amatike azabasubiza iwabo nk’uko bikubiye mu masezerano bagiranye kuko bari gusohorwa mu nzu bakodeshaga.

Bagasoza bagira bati “Bityo tubasabye kuba mwadukemurira ikibazo mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu, bitaba ibyo tukiyambaza izindi nzego bireba.”

Iyi baruwa y’abakinnyi ba Rayon y’abakobwa ije nyuma yuko umutoza Robertinho watozaga ikipe ya Rayon Sports y’abahungu, na we atanze ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) cyo kwishyuza iyi kipe ibihumbi 20 USD (miliyoni 28 Frw), na we akabaya yaratanze ibyumweru bitatu, ataba yishyuwe agahita ayijyana muri FIFA.

Nanone abakozi b’iyi kipe y’abagabo, baherutse gutangaza ko babayeho nabi kubera kumara igihe kinini batazi uko umushahara usa, aho bavuze ko bafite impungenge zo kwamburwa kuko umwaka w’imikino ugiye kurangira, ku buryo urangiye batishyuwe bashobora kuzataha amaramasa.

Abakinnyi ba Rayon WFC batakambye
Mu Ibaruwa banditse bahaye ubuyobozi iminsi 15 bitaba ibyo bakiyambaza izindi nzego

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =

Previous Post

FC Barcelona yahiriwe n’umwaka w’imikino byarangiye ihagurukije mucyeba wayo ku ntebe y’icyubahiro

Next Post

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

Related Posts

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

by radiotv10
23/07/2025
0

Umutoza mushya wa SC Kiyovu, Haringingo Francis Christian aratangiza imyitozo itegura umwaka w'imikino 2025-2026 kuri iyi kipe yahise ininjiza Amiss...

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

by radiotv10
23/07/2025
0

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino, aho mu makipe yifuza gukina na yo imikino ya gicuti harimo...

IZIHERUKA

Do young Rwandans really understand financial independence?
MU RWANDA

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
27/07/2025
0

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

26/07/2025
Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Do young Rwandans really understand financial independence?

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.