Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

DRCongo: Abasirikare babiri bikekwa ko bari baganjijwe na manyinya bishe barashe abantu 15

radiotv10by radiotv10
19/04/2022
in Uncategorized
0
DRCongo: Abasirikare babiri bikekwa ko bari baganjijwe na manyinya bishe barashe abantu 15
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare babiri bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishe barashe abantu 15 mu gihe cy’iminsi ibiri gusa aho bikekwa ko bombi babitewe n’ubusinzi.

Umwe muri aba basirikare wari wahaze ka manyinya, yishe abantu umunani kuri uyu wa Mbere akomeretsa abandi barindwi ubwo bari mu bwato mu kiyaga cya Tanganyika mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Umuyobozi wa Teritwari ya Fizi witwa Aime Kawaya Mutipula yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ati “Bose abishwe n’uyu musirikare ni abasivile barimo abagabo, abagore n’abana.”

Umuvugizi w’Ingabo muri aka gace, Marc Elongo yavuze ko uyu musirikare witwa Lukusa Kabamba yakubiswe n’abaturage bakamukomeretsa ndetse akaza no kwitaba Imana azize ibikomere.

Andre Byadunia usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta ikorera muri aka gace, yavuze ko uyu musirikare yagombaga kuba yafashwe agaciribwa urubanza bigaha n’isomo n’abandi kuko ibikorwa nk’ibi bikomeje kwiyongera muri DRC.

Ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022 kandi undi musirikare yishe arashe abantu barindwi barimo umusirikare ufite ipeti rya Colonel ndetse n’umurinzi we.

Uyu musirikare warashe n’abandi bantu b’abasivile batanu mu gace ka Bambu muri Teritwari ya Djugu, na we yishwe arashwe n’abasirikare bagenzi be.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Muhoozi yatangaje Miss wo mu Rwanda uzitabira ibirori by’isabukuru ye

Next Post

Nyamasheke: Babiri bakekwagaho kwica umukobwa washenguye benshi barashwe bagerageza gutoroka barapfa

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Umusirikare yishe arashe abantu barindwi barimo Colonel n’uwamurindaga

Nyamasheke: Babiri bakekwagaho kwica umukobwa washenguye benshi barashwe bagerageza gutoroka barapfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.