Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Abasirikare bakuru barimo Aba-Colonel bateye umugongo FARDC bagasanga M23 bavuze icyabibateye

radiotv10by radiotv10
04/06/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo: Abasirikare bakuru barimo Aba-Colonel bateye umugongo FARDC bagasanga M23 bavuze icyabibateye
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gikomeje guterwa umugongo na bamwe mu basirikare barimo n’abo ku rwego rwo hejuru, nka ba Colonel batatu biyemeje kwifatanya na M23, bavuga icyabateye gufata iki cyemezo, n’intego bifuza kugeranaho n’uyu mutwe.

Aba basirikare babitangarije YouTube Channel yitwa Mama Urwagasabo, mu kiganiro umunyamakuru wayo aherutse gukora ubwo yerecyezaga mu bice bigenzurwa na M23.

Col Josue Biyoyo avuga ko ubu ameze nk’umwana w’impinduramatwara, kuko yemeye kuza kwifatanya na M23 kugira ngo afatanye n’abandi kugarura amahoro amaze igihe yarabuze muri iki Gihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Naje kugira ngo dushake amahoro, kugira ngo dukosore ibitagenda; birimo ivangura by’umwihariko iryimakajwe na Leta ikorera bamwe mu Banyekongo.”

Col Josue Biyoyo avuga ko yanigeze gufungwa n’ubutegetsi buriho kubera iyi ntego, akamara amezi icyenda afungiye ahantu habi cyane, ubundi akaza gufungirwa ku cyicaro gikuru cya FARDC.

Ati “Nyuma rero nafashe icyemezo cyo kuza gusoza intego kuko tugomba kugira ahantu hazaba habereye abana bacu mu gihe kizaza, aho bazaba bisanzuye.”

Col Baringene Sadam wahoze akora ku cyicaro gikuru cya FARDC, we avuga ko na we yaje gutanga imbaraga ze muri uru rugendo rwa M23 rwo kuzana impinduramatwara.

Ati “Nanjye nazanye imbaraga zanjye ngo ntange umusanzu wo gushaka impinduramatwara.”

Muri aba basirikare kandi, harimo Col Niragire Karibu Shikafaru wahoze ayobora rejima ya 305 muri Kivu y’Epfo, akaba yarahisemo na we kuza guha imbaraga uruhande rushaka kurandura akarengane gakorerwa bamwe mu Banyekongo.

Ati “Ubu ndi hano kuko nari maze kubona ko abo nakoreraga nta rukundo bafitiye abantu, niyemeza kuza kwihuza n’ingufu ziharanira amahoro, kandi tuzazana amahoro.”

Harimo kandi Major Mpiriwe Muganza Frederic wari Umupolisi mu Gipolisi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yakoreraga inshingano ze mu Mujyi wa Goma.

Ati “Igitumye ndi hano uyu munsi, ni ivangura ry’ubwoko rirenze urugero, noneho byajya kugera kuri ba bandi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bikaba ikibazo, byajya kugera ku witwa Umututsi noneho bikaba ikibazo kiremereye, bene wacu bashiriye muri Gereza nta mpamvu.”

Maj Mpiriwe avuga ko kandi ikibabaje ari ukuba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa buri gukoresha umutwe wa FDLR muri uru rugamba rwo kurwanya Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo.

Ati “Kubona iyo Leta ifata abo bantu bavumwe FDLR kubera ibikorwa byabo, akaba ari bo baza kurwanya abo bantu barwanira uburenganzira bwabo, byarambabaje cyane, numva ko ngomba kuza gufatanya n’abandi muri uru rugamba.”

Cap. Yohodari Gandika wakoreraga umwuga wa gisirikare muri Sake, avuga ko na we icyatumye atera umugongo igisirikare cya Leta, ari amacakubiri yimakajwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, ndetse n’akarengane bukomeje gukorera Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

Ati “Muri inite nabagamo, inka zaribwaga nkabona abayobozi banjye bankuriye ni bo babyihishe inyuma, barya inka z’abantu bitewe n’ubwoko bwabo.”

Cap. Yohodari Gandika avuga kandi ko ikindi cyamuteraga agahinda, ari ukubona uburyo FARDC yakoranaga n’abayobozi b’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ukaba waranakomeje gukora ibikorwa bibi mu burasirazuba bwa Congo.

Ati “Natekereza ibyo bakora n’ibikorwa byabo, kandi nkabona barahabwa agaciro kundusha njyewe kandi ari njyewe uvuga mu Gihugu hagati.”

Avuga kandi ko mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harimo ivangura rikomeye, kuko harimo bamwe bafungwa bakanatotezwa bazizwa uko basa n’ubwoko bwabo.

Col Josue Biyoyo
Col Baringene Sadam
Col Niragire

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + one =

Previous Post

BREAKING: Perezida Kagame yirukanye umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda

Next Post

Huye: Bagaragaje ibibazo baterwa n’inyubako za Leta zashaje zitagikoreshwa

Related Posts

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

by radiotv10
04/11/2025
0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabaye nk’uterana urwenya n’umuturage wari mu gikorwa yarimo, wamubwiye ko...

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yerecyeje muri Tanzania, aho yitabiriye irahira rya mugenzi we wa Madamu Samia Suluhu Hassan watorewe...

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

by radiotv10
03/11/2025
0

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza abasirikare ba bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, bari gukorera muri Romania imyitozo y’Umuryango...

IZIHERUKA

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu
IBYAMAMARE

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

04/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

04/11/2025
Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Bagaragaje ibibazo baterwa n’inyubako za Leta zashaje zitagikoreshwa

Huye: Bagaragaje ibibazo baterwa n’inyubako za Leta zashaje zitagikoreshwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.