Saturday, September 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Abasirikare bakuru barimo Aba-Colonel bateye umugongo FARDC bagasanga M23 bavuze icyabibateye

radiotv10by radiotv10
04/06/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo: Abasirikare bakuru barimo Aba-Colonel bateye umugongo FARDC bagasanga M23 bavuze icyabibateye
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gikomeje guterwa umugongo na bamwe mu basirikare barimo n’abo ku rwego rwo hejuru, nka ba Colonel batatu biyemeje kwifatanya na M23, bavuga icyabateye gufata iki cyemezo, n’intego bifuza kugeranaho n’uyu mutwe.

Aba basirikare babitangarije YouTube Channel yitwa Mama Urwagasabo, mu kiganiro umunyamakuru wayo aherutse gukora ubwo yerecyezaga mu bice bigenzurwa na M23.

Col Josue Biyoyo avuga ko ubu ameze nk’umwana w’impinduramatwara, kuko yemeye kuza kwifatanya na M23 kugira ngo afatanye n’abandi kugarura amahoro amaze igihe yarabuze muri iki Gihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Naje kugira ngo dushake amahoro, kugira ngo dukosore ibitagenda; birimo ivangura by’umwihariko iryimakajwe na Leta ikorera bamwe mu Banyekongo.”

Col Josue Biyoyo avuga ko yanigeze gufungwa n’ubutegetsi buriho kubera iyi ntego, akamara amezi icyenda afungiye ahantu habi cyane, ubundi akaza gufungirwa ku cyicaro gikuru cya FARDC.

Ati “Nyuma rero nafashe icyemezo cyo kuza gusoza intego kuko tugomba kugira ahantu hazaba habereye abana bacu mu gihe kizaza, aho bazaba bisanzuye.”

Col Baringene Sadam wahoze akora ku cyicaro gikuru cya FARDC, we avuga ko na we yaje gutanga imbaraga ze muri uru rugendo rwa M23 rwo kuzana impinduramatwara.

Ati “Nanjye nazanye imbaraga zanjye ngo ntange umusanzu wo gushaka impinduramatwara.”

Muri aba basirikare kandi, harimo Col Niragire Karibu Shikafaru wahoze ayobora rejima ya 305 muri Kivu y’Epfo, akaba yarahisemo na we kuza guha imbaraga uruhande rushaka kurandura akarengane gakorerwa bamwe mu Banyekongo.

Ati “Ubu ndi hano kuko nari maze kubona ko abo nakoreraga nta rukundo bafitiye abantu, niyemeza kuza kwihuza n’ingufu ziharanira amahoro, kandi tuzazana amahoro.”

Harimo kandi Major Mpiriwe Muganza Frederic wari Umupolisi mu Gipolisi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yakoreraga inshingano ze mu Mujyi wa Goma.

Ati “Igitumye ndi hano uyu munsi, ni ivangura ry’ubwoko rirenze urugero, noneho byajya kugera kuri ba bandi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bikaba ikibazo, byajya kugera ku witwa Umututsi noneho bikaba ikibazo kiremereye, bene wacu bashiriye muri Gereza nta mpamvu.”

Maj Mpiriwe avuga ko kandi ikibabaje ari ukuba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa buri gukoresha umutwe wa FDLR muri uru rugamba rwo kurwanya Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo.

Ati “Kubona iyo Leta ifata abo bantu bavumwe FDLR kubera ibikorwa byabo, akaba ari bo baza kurwanya abo bantu barwanira uburenganzira bwabo, byarambabaje cyane, numva ko ngomba kuza gufatanya n’abandi muri uru rugamba.”

Cap. Yohodari Gandika wakoreraga umwuga wa gisirikare muri Sake, avuga ko na we icyatumye atera umugongo igisirikare cya Leta, ari amacakubiri yimakajwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, ndetse n’akarengane bukomeje gukorera Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

Ati “Muri inite nabagamo, inka zaribwaga nkabona abayobozi banjye bankuriye ni bo babyihishe inyuma, barya inka z’abantu bitewe n’ubwoko bwabo.”

Cap. Yohodari Gandika avuga kandi ko ikindi cyamuteraga agahinda, ari ukubona uburyo FARDC yakoranaga n’abayobozi b’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ukaba waranakomeje gukora ibikorwa bibi mu burasirazuba bwa Congo.

Ati “Natekereza ibyo bakora n’ibikorwa byabo, kandi nkabona barahabwa agaciro kundusha njyewe kandi ari njyewe uvuga mu Gihugu hagati.”

Avuga kandi ko mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harimo ivangura rikomeye, kuko harimo bamwe bafungwa bakanatotezwa bazizwa uko basa n’ubwoko bwabo.

Col Josue Biyoyo
Col Baringene Sadam
Col Niragire

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − two =

Previous Post

BREAKING: Perezida Kagame yirukanye umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda

Next Post

Huye: Bagaragaje ibibazo baterwa n’inyubako za Leta zashaje zitagikoreshwa

Related Posts

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

by radiotv10
12/09/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko ukekwaho kwica Charlie Kirk, yatawe muri yombi. Trump atangaza...

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za America FBI, rwashyize hanze amafoto n’amashusho agaragaza ukekwaho kwica arasiye mu ruhame...

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

by radiotv10
12/09/2025
0

Inzego z’ubutabera muri Sudani y’Epfo, zatangaje ko Riek Machar-Visi Perezida w’iki Gihugu akurikiranyweho ibyaha byo kugambirira kugambanira Igihugu, n’ibindi byaha bikomeye....

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

by radiotv10
12/09/2025
0

Urukiko rwo mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo rwakatiye Abashinwa barindwi igifungo cy’imyaka 20 kuri buri umwe, nyuma yo...

Hagaragajwe amashusho yerekana ubugome ndengakamere bwa FARDC

Hagaragajwe amashusho yerekana ubugome ndengakamere bwa FARDC

by radiotv10
11/09/2025
0

Hagaragajwe amashusho ya bimwe mu bikorwa bihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu by’igisirikare cya DRC, agaragaza bamwe mu basirikare b’iki Gihugu baboshye abo...

IZIHERUKA

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo
MU RWANDA

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

12/09/2025
Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

12/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

12/09/2025
Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

12/09/2025
Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Bagaragaje ibibazo baterwa n’inyubako za Leta zashaje zitagikoreshwa

Huye: Bagaragaje ibibazo baterwa n’inyubako za Leta zashaje zitagikoreshwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.