Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

FERWAFA hari icyo yasabwe gukora bitarenze iminsi 2 gifitanye isano n’ingingo yazamuye impaka

radiotv10by radiotv10
26/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
FERWAFA hari icyo yasabwe gukora bitarenze iminsi 2 gifitanye isano n’ingingo yazamuye impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyeshejwe ko bitarenze tariki 28 Mata 2023, rizaba ryatanze Sitade izakirirwaho umukino uzahuza u Rwanda na Mozambique, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yibukije amashyirahamwe y’umupira w’amaguru amaze igihe atagira Sitade zemewe, gutanga ahandi hazakirirwa imikino y’umunsi wa 5 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika izakinwa mu kwezi kwa Kamena.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite Sitade imwe yemewe kwakirirwaho imikino mpuzamahanga, ari yo ya Huye, gusa mu minsi ishize ikaba itarabereyeho umukino w’u Rwanda na Benin bitewe no kuba muri aka gace hatari hoteli ziri ku rwego rusabwa na CAF.

Iki cyemezo cy’uko u Rwanda rutagombaga kwakirira Benin kuri Sitade ya Huye, cyazamuye impaka ndende kuko bamwe batiyumvishaga uburyo ubuyobozi bwa FERWAFA butatekereje kuri iyi ngingo irebana na Hoteli ziri ku rwego rwifuzwa na CAF.

Hari n’abavugaga ko niba byari bizwi, hatagombaga gusanwa iriya Sitade, ahubwo hari gutunganywa iri mu gice gisanzwe kibamo amahoteli yo ku rwego rwo hejuru, cyangwa gutunganya Hoteli ziri i Huye bikaba byarakozwe mbere.

Ibi byatumye uyu mukino ubera kuri Kigali Pele Stadium na yo itaremerwa ku rwego mpuzamahanga ari na byo byatumye umukino uba nta bafana barimo.

Icyakora, amakuru agera kuri RADIOTV10, yemeza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata, hari itsinda rituruKA muri FERWAFA ryerecyeze i Huye gukora igenzura ngo harebwe niba Hoteli ziri ku rwego CAF isaba zaba zaratunganye cyane ko hamaze iminsi hari imirimo yo kuzivugurura, ku buryo iyi Sitade ya Huye yazakira uyu mukino.

Usibye u Rwanda, bimwe mu Bihugu by’abaturanyi nk’u Burundi na Uganda na byo ntibifite ibibuga byemewe na CAF, aho Uganda yo yamaze gutangaza ko izakirira umukino ikipe ya Algeria mu Gihugu cya Cameroun.

Muri uyu mukino w’umunsi wa 6, u Rwanda ruzakiramo Mozambique, ruramutse ruwutsinze rwahita rujya ku mwanya wa 2 n’amanota 6 mu gihe haba hasigaye umukino umwe wa Senegal na wo uzabera mu Rwanda.

Mu gihe u Rwanda rwasoza ku mwanya wa 2, rwahita rwerecyeza mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya 2 mu mateka yarwo dore ko bwa mbere hari mu mwaka wa 2004 ubwo iri rushanwa ryaberaga mu gihugu cya Tunisie.

CREDO Hoteli iri mu zishoboza kuzakira abantu
Hari na Boni Consil yamaze gutunganywa

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Hafashwe icyemezo kuri gatanya y’umuhanzi Safi na Judith uvugwa mu rundi rukundo

Next Post

RwandAir ibazaniye inkuru nziza mu migenderanire y’u Rwanda n’u Bufaransa

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RwandAir ibazaniye inkuru nziza mu migenderanire y’u Rwanda n’u Bufaransa

RwandAir ibazaniye inkuru nziza mu migenderanire y’u Rwanda n’u Bufaransa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.