Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

radiotv10by radiotv10
21/05/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
1
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’umutwe wa M23, Maj Gen Sultani Makenga yagaragaye ari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC, Corneille Nagaa; barindiwe umutekano mu buryo budasanzwe, ubwo basuraga ibikorwa remezo byo mu bice byafashwe n’uyu mutwe.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, buherekejwe n’amashusho agaragaza Maj Gen Sultani Makenga na Corneille Nagaa, ndetse na Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23, basura ibyo bikorwa byo muri Teritwari ya Rutshuru.

Lawrence Kanyuka yavuze ko “Corneille Nagaa, Umuhuzabikorwa wa AFC, yasuye ibikorwa by’iterambere mu bice byabohojwe na M23, wari umwanya w’ingirakamaro kuri ibi bice birimo kongera kubakwa.”

Umuvugizi wa M23 yakomeje avuga ko uyu Muhuzabikorwa wa AFC “yari aherekejwe na Général Major Sultani Makenga. Uru ruzinduko rushimangira imbaraga zifatika mu kugarura amahoro ndetse no gushaka iterambere.”

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC, Corneille Nagaa na Général Major Sultani Makenga basuye imishinga y’iterambere, irimo ingomero z’amashanyarazi, ndetse n’imihanda iri kubakwa, kimwe n’iyubakwa ry’amashuri ndetse n’Ibigo Nderabuzima.

Akomeza avuga ko uru ruzinduko rw’aba bayobozi b’Ihuriro ryiyemeje gutuma Congo yongera kugira amahoro, rugaragaza ko intego yo guteza imbere ibice byafashwe na M23, izagerwaho.

Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka buherekejwe n’amashusho agaragaza aba bayobozi, basura ibi bikorwa, barindiwe umutekano mu buryo budasanzwe n’abarwanyi ba M23, bari gutembera kuri ibi bikorwa basuye.

Gen Makenga na Corneille Nagaa bari kumwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa
Makenga anasuhuzanya na Bertrand Bisimwa

RADIOTV10

Comments 1

  1. X says:
    2 years ago

    Mubabwire uti iyo ntambara ntago muzayitsinda!!!!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − four =

Previous Post

Dosiye y’ikirego cya Barikana wari Umudepite uregwa gutunga intwaro yazamuwe

Next Post

Abanya-Iran batakiriye kimwe urupfu rwa Perezida wabo rukirimo urujijo biraye mu mihanda

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanya-Iran batakiriye kimwe urupfu rwa Perezida wabo rukirimo urujijo biraye mu mihanda

Abanya-Iran batakiriye kimwe urupfu rwa Perezida wabo rukirimo urujijo biraye mu mihanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.