Wednesday, May 28, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Muhoozi yagaye indeshyo ya Ambasaderi woherejwe n’Igihugu cy’i Burayi kugihagararira muri Uganda

radiotv10by radiotv10
26/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
1
Gen.Muhoozi yagaye indeshyo ya Ambasaderi woherejwe n’Igihugu cy’i Burayi kugihagararira muri Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko atumva ukuntu u Budage bwohereje Umudage mugufi nka Ambasaderi wo kubuhagararira muri Uganda, kandi iki Gihugu cy’i Burayi kiri mu bya mbere bigira abantu barebare.

Gen. Muhoozi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, aho yavuze ko bitumvikana ukuntu Igihugu nk’u Budage kizwiho kuba kigira abaturage barebare, ariko kikaba cyarohereje Ambasaderi mugufi.

Yagize ati “Nkurikije amateka, Abadage ni bantu bari bakwiye kuba aba kabiri barebare mu Burayi. Nyuma y’Abaholandi, banywa amata nkatwe (Bahima, Batutsi na Dinka). None, kuki ku Isi ari twe boherereje Umudage Mugufi kurusha abandi kugira ango abahagararire nk’Ambasaderi hano??”

General Muhoozi atangaje ibi nyuma yuko Igisirikare cya Uganda (UPDF) ayoboye gitangaje ko cyaciye umubano n’Igihugu cy’u Budage gihagarariwe muri Uganda n’uyu Mudipolomate Mathias Schauer wagarutsweho n’uyu Mugaba Mukuru wa UPDF.

Ambasaderi Mathias Schauer ashinjwa n’igisirikare cya Uganda, kuba ashyigikiye imitwe yitwaje intwaro n’amashyaka bitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, bishaka korogoya amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha wa 2026.

Ubwo Umuvugizi wa UPDF, Colonel Chris Magezi yagarukaga kuri bamwe batangiye kurangwa n’imyitwarire igamije kuzana igitotsi mu migendekere y’amatora, yavuze ko harimo ishyaka NUP riterwa inkunga na za Ambasade za bimwe mu Bihugu by’i Burayi, zirimo iy’u Budage, aho yanagarutse kuri uyu Mudipolomate w’u Budage Ambasaderi Mathias Schauer ko ari mu batera inkunga iyo mitwe n’amashyaka.

General Muhoozi na Amb. Mathias Schauer

RADIOTV10

Comments 1

  1. Eee says:
    2 days ago

    Namuhe ku mata arebe ko atamusumba

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 3 =

Previous Post

Hagaragajwe inzoga yakuwe ku isoko ryo mu Rwanda hanasobanurwa impamvu

Next Post

Ibivugwa ku mashusho yatumye hakekwa ko Perezida w’u Bufaransa yakubiswe urushyi mu maso n’umugore we

Related Posts

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

by radiotv10
27/05/2025
0

Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba yahakanye ibyaha byose ashinjwa n’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa...

Ibyatangajwe ko Kabila wayoboye Congo ari mu bice bigenzurwa na M23 byavuzweho ukundi

Hagiye hanze amakuru y’ibigiye gukurikira nyuma yuko Kabila ageze i Goma

by radiotv10
27/05/2025
0

Nyuma yuko Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ageze mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, biteganyijwe...

Perezida w’u Bufaransa yatanze umucyo ku byafashwe nk’urushyi yakubiswe n’umugore we

Perezida w’u Bufaransa yatanze umucyo ku byafashwe nk’urushyi yakubiswe n’umugore we

by radiotv10
27/05/2025
0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yamaganye amakuru yo gukubitwa urushyi n’umugore we abigambiriye nyuma y’amashusho yakwirakwiye agaragaza akubitwa urushyi mu...

Ibivugwa ku mashusho yatumye hakekwa ko Perezida w’u Bufaransa yakubiswe urushyi mu maso n’umugore we

Ibivugwa ku mashusho yatumye hakekwa ko Perezida w’u Bufaransa yakubiswe urushyi mu maso n’umugore we

by radiotv10
26/05/2025
0

Amashusho agaragaza Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa asa nk’ukubitwa urushyi mu isura n’uwo bikekwa ko ari umugore we, akomeje kuvugwaho...

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Joseph Kabila nyuma yuko asesekaye mu bice igenzura

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Joseph Kabila nyuma yuko asesekaye mu bice igenzura

by radiotv10
26/05/2025
0

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa yahaye ikaze Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wageze i...

IZIHERUKA

Col.Patrick Nyirishema wa RDF wigeze kuyobora RURA yarangije muri Kaminuza ya Gisirikare ya Kenya
MU RWANDA

Col.Patrick Nyirishema wa RDF wigeze kuyobora RURA yarangije muri Kaminuza ya Gisirikare ya Kenya

by radiotv10
28/05/2025
0

Urupfu rw’umwana wakubiswe na bagenzi be bapfa ibiryo ku ishuri ruravugwaho ibitandukanye

Urupfu rw’umwana wakubiswe na bagenzi be bapfa ibiryo ku ishuri ruravugwaho ibitandukanye

28/05/2025
Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

27/05/2025
Ibyatangajwe ko Kabila wayoboye Congo ari mu bice bigenzurwa na M23 byavuzweho ukundi

Hagiye hanze amakuru y’ibigiye gukurikira nyuma yuko Kabila ageze i Goma

27/05/2025
Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cyo muri Asia ‘Kazakhstan’

Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cyo muri Asia ‘Kazakhstan’

27/05/2025
Hakomeje gutangazwa bimwe mu bihishiwe abazitabira ibirori byo gushyikiriza APR igikombe

Hakomeje gutangazwa bimwe mu bihishiwe abazitabira ibirori byo gushyikiriza APR igikombe

27/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibivugwa ku mashusho yatumye hakekwa ko Perezida w’u Bufaransa yakubiswe urushyi mu maso n’umugore we

Ibivugwa ku mashusho yatumye hakekwa ko Perezida w’u Bufaransa yakubiswe urushyi mu maso n’umugore we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Col.Patrick Nyirishema wa RDF wigeze kuyobora RURA yarangije muri Kaminuza ya Gisirikare ya Kenya

Urupfu rw’umwana wakubiswe na bagenzi be bapfa ibiryo ku ishuri ruravugwaho ibitandukanye

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.