Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

radiotv10by radiotv10
26/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine), kandi ko ntacyo kimushakaho, ahubwo ko gishaka umugabo we.

Kuva mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, General Muhoozi Kainerugaba na Bobi Wine bakomeje guterana amagambo, aho uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, ashinja umuhungu wa Museveni kumugirira nabi.

Byageze n’aho Muhoozi avuga ko nafata Bobi Wine, icyo azabanza kumukorera ari ukumuca ubugabo bwe, ibintu bitashimishije umugore w’uyu munyapolitiki, Barbara Itungo.

Mu butumwa bwo kumusubiza, uyu mugore wa Bobi Wine, yari yagize ati “Umugaba Mukuru w’Ingabo akaba n’umuhungu wa Museveni yavuze ko ashaka ubugabo bw’umugabo wanjye. Muhoozi afite ubugabo bwe kuki akeneye ubw’umugabo wanjye?”

Umugore wa Bobi Wine kandi aherutse gutangaza ko nyuma y’ariya matora, urugo rwabo rwatewe n’abasirikare, bakarugota ndetse bakamukubita nyuma yo kwanga gutanga password ya Telefone ye.

General Muhoozi Kainerugaba, mu butumwa yanyujije kuri X mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, yanamaganye aya makuru avuga ko igisirikare cye cyakubise uyu mugore wa Bobi Wine.

Yagize ati “Abasirikare banjye ntibigeze bakubita Barbie…Umugore wa Kabobi [izina akoresha avuga Bobi Wine]. Mbere na mbere ntabwo tujya dukubita abagore. Ntabwo bari mu bo dufatira umwanya wacu. Turi gushakisha umugabo w’ikigwari we.”

Mu bihe binyuranye Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, akunze guterana amagambo na Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Uganda.

Umunyapolitiki Bobi Wine, ni umwe mu bafite abamukurikira benshi muri Uganda, dore ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba, yaje akurikira Museveni mu majwi, aho yagize 24,7% mu gihe Museveni yagize 71,6%.

General Muhoozi Kainerugaba
Bobi Wine n’Umugore we wamufashije cyane mu bihe byo kwiyamamaza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Related Posts

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

IZIHERUKA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.