Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe; yavuze ko Ibihugu byagiye gufasha Leta ya DRC kurwanya M23, byari bikwiye kugira ibibazo byibaza mbere yo kohereza ingabo, kandi ko iyo bibisuzuma neza bitari bikwiye kwijandika muri urwo rugamba.
Gen (Rtd) James Kabarebe, avuga ko umutwe wa M23 wavutse kubera ingengabiterezo mbi y’ibikorwa byakomeje gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Avuga ko umutwe wa M23 urwanira impamvu yumvikana, yo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside yakomeje gukorerwa aba Banyekongo, yatumye benshi bavutswa uburenganzira bwabo bwo kuba mu Gihugu cyabo, bakaba bamaze imyaka myinshi mu buhungiro.
Ati “M23 irwanira kubaho gusa, ni nko kuvuga ngo turarwana kugira ngo tubeho, tugire aho twita iwacu tuve mu buhunzi bw’imyaka 30 ariko tureke no kwicwa.”
Gen (Rtd) James Kabarebe avuga ko ubwicanyi bwakomeje gukorerwa aba Banyekongo, bwagaragajwe kenshi ku buryo Isi yabibonye mu buryo buhagije.
Yavuze ko kuba Isi ikomeje gutererana aba Banyekongo b’Abatutsi bakomeje kwicwa, bikwiye gukomeza guha isomo Abanyarwanda.
Ati “Ukibaza ute ‘ese aba bose Isi yose ntabwo ibibona?’ irabibona, ‘ese kuki ibyirengagiza?’ Kuba ibyirengagiza rero ni cyo gikwiye kudukangura nk’Abanyarwanda ko twiraye twagira ibibazo kandi ntawundi uzaturwanirira iyi ntambara, ni twe tugomba kuyirwanirira.”
Ikindi kibabaje, ni ukuba hari Ibihugu byemeye kujya gufasha ubutegetsi bwa Congo Kinshasa kurwanya Abanyekongo bafite impamvu yumvikana barwanira.
Ati “Ese buri kimwe muri byo [Ibihugu] ukibajije uti ‘ese ujya kohereza izi ngabo wibajije iki kibazo, wibajije niba Congo ifatanya na FDLR yakoze Jenoside mu Rwanda? Niba se warabyibajije ugasanga ari byo, kuki wohereje ingabo zawe kujya gufatanya na Congo kurwanya abicwa?’ icyo gikwiye kudutera impungenge.”
Gen (Rtd) Kabarebe avuga ko kandi ibikorwa bibangamira uburenganzi bw’aba Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bigikomeje gukorwa, kuko hari abagera muri 500 bafunze, abandi bari gutotezwa, ariko ikibabaje ari ukuba Imiryango ivuga ko Iharanira Uburenganzira bwa muntu ikomeje kuruca ikarumira.
Ati “Abo bose nta n’umwe urigera abaza ngo ‘aba bantu bafungiye iki?’ nta n’ushaka kubimenya, n’iyo ubibabwiye bica amatwi.”
Yavuze ko ibi bigaragaza ko Ingengabitekerezo ya Jenoside ikiriho inakomeje gushyigikirwa, ndetse ko n’aba biyemeje gufasha FARDC mu rugamba rwo kurwanya abaharanira uburenganzira bwabo, na bo bashyigikira ingengabitekerezo y’urwango.
Gen (Rtd) agaruka ku kuba umubare w’abashyigikiye FARDC bakomeje kuba benshi, kandi abamagana ibyo bakora ari bacye barimo n’Igihugu cy’u Rwanda, yavuze ko n’Ingabo zahoze ari RPA z’Umuryango RPF-Inkotanyi, zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, na zo zari nke.
Yavuze ko izi ngabo zijya kwinjira muri uru rugamba zari ibihumbi 19 mu gihe izo bari bahanganye za Leta yateguye Jenoside, zo zari ibihumbi 50, kandi zarafashijwe n’izindi nzego z’umutekano zariho mu Rwanda ndetse n’Interahamwe zari zaratojwe ku buryo abakoraga Jenoside barageraga muri miliyoni imwe.
Ati “Kuba rero mu 1994 ibihumbi 19 byaranesheje miliyoni bigaragagarika Jenose mu mezi atatu, ni ukuvuga ko ntacyatunanira ubu.”
Gen (Rtd) James Kabarebe avuga ko ikibazo atari icy’imibare ahubwo ko ari icyo abantu barwanira cyangwa barwanya, kuko iyo abantu barwanira ukuri kandi bakamagana ikibi, ntakibabuza kugera ku ntego yabo.
RADIOTV10
igucirakanzu magnifique
Afande James ur umugabo cyane ngewe nuko Ntagize amahirwe yo kujya mugiririkare ariko nari kuba intwari nkamwe Nkotanyi abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakwiye kivugira bitabibyo bakabyikorera bo ubwabo ( Abanyarwanda dufite abayobozi kbs ❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️)