Darren England, umwe mu basifuzi bakomeye mu Bwongereza, yafatiwe icyemezo cyo kutazagira umukino n’umwe w’ikipe ya Liverpool azasifura muri uyu mwaka, nyuma y’umukino iyi kipe yatsinzwemo na Tottenham, ugakurikirwa n’impaka ko yasifuriye nabi iyi kipe.
Ni umukino wa Shampiyona, Liverpool yatsinzwemo na Tottenham 2-1, aho uyu musifuzi wari uri ku bugenzuzi bw’amashusho azwi nka VAR (Video Assistant Referees).
Darren England yanenzwe cyane nyuma y’uko hanzwe igitego cyari cyatsinzwe na Luis Diaz bavuga ko habayemo kurarira, nyamara bagasanga atari ko byari bimeze.
Darren England we yafatiwe ibihano byo kutazongera kuyobora umukino wa Liverpool mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Ni mu gihe umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp we avuga ko umukino batsinzwemo na Spurs ukwiye gusubirwamo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, abajijwe icyo abivugaho nyuma y’uko hasohotse amajwi y’ibyo Simon Hooper (wari wasifuye hagati mu kibuga) yaganiriye n’uyu Darren England wari uri kuri VAR, Klopp yagize ati “Amajwi yo ndumva ntakintu na kimwe yahindura habe namba icyo ntumva neza ni igituma ibintu nk’ibi biba.”
Yakomeje agira ati “Nabonye ingaruka zabyo kuko nabonye igitego kijya mu izamu ariko kirangwa, rero ayo majwi ntacyo nari nyategerejemo cyane rwose. Ndatekereza ko ibintu byagakwiye kujya bikorwa mu buryo bwiza kandi bwa nyabwo.”
Yongera ati “Nibyo koko abo bireba bose yaba abasifuzi b’umukino Bose ndetse nabo kuri VAR ntibabikoze ku bushake, ni ikosa ryabayemo kandi rigaragara cyane ariko nifuza ko nyuma yaryo hajya habaho ibisubizo by’icyo kibazo kandi kizima.”
Klopp yakomeje agira ati “Ibi simbivuga nk’umutoza wa Liverpool gusa ahubwo nk’umunyamupira, icyashoboka ni ugusubiramo umukino n’uko byakagenze ariko Wenda byo ntibizabaho.”
Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10