Imbabazi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu aherutse gusaba uwa Qatar, byamenyekanye ko yabitegetswe na Perezida Donald Trump wa America wari wanamwandikiwe inyandiko y’izo mbabazi akazisaba ayisoma ijambo kuri rindi.
Mu mpera z’ukwezi gushize, ubwo Benjamin Netanyahu yagendereraga Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yanaboyeho gusaba imbabazi Mohammed Al Thani wa Qatar ku bw’igitero yagabye muri iki Gihugu.
Amakuru yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu avuga ko ziriya mbabazi Netanyahu yasabiye kuri telefone, ari umushinga wari wateguwe na Trump kandi ko intumwa ya Qatar yari iri muri Oval (ibiro bya Trump) yahamije ko uko iriya nyandiko yari yanditse ari na ko Netanyahu yayisomye uko yakabaye.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Politico, avuga ko Trump yategetse Netanyahu gusomera iriya nyandiko y’imbabazi muri White House, ubundi na we akayisoma mu ijwi rirangurura kuri telefone.
Trump kandi ni na we wategetse Netanyahu guhamagara kuri telefone Minisitiri w’Intebe wa Qatar, ubundi agasoma iriya nyandiko isaba imbabazi.
Ubwo Netanyahu yasabaga imbabazi Mohammed Al Thani yababajwe cyane no kuba igisasu bari barashe cyo guhitana abayobozi ba Hamas, cyarahitanye Umunya-Qatar.
Mu gusaba ziriya mbabazi kandi, Netanyahu yavuze kandi ko yicuza kuba yaravogereye ubusugire bwa Qatar, kandi ko Igihugu cye cya Israel kitazongera gukora igikorwa nk’iki.
RADIOTV10