Lionel Messi wasoje amasezerano ye muri Paris Saint Germain, ntiyongerwe, yari akomeje kuvugwa ko ashobora gusubira muri FC Barcelona yahozemo, ariko haje kumenyekana amakuru atunguranye ko agiye kwerecyeza muri America.
Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, umubyeyi wa Messi yerekeje muri Espagne aho yari agiye guhura n’ubuyobozi bwa FC Barcelona ngo bigire hamwe igurwa ry’uyu rutahizamu ukomoka muri Argentina.
Uyu mukinnyi wifuzaga gusubira muri FC Barcelona yavuyemo muri 2021, byaje kumenyekana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ko bitagikunze ko yakereceza muri Barcelona, ahubwo ko agiye muri America.
Uyu rutahizamu wa mbere ku Isi, yanifunzwaga n’ikipe ya Al Hilal yo muri Arabie Saudite, gusa kuri uyu wa Gatatu ikinyamakuru RELEVO, cyanditse ko umuryango wa Messi wanze kujya gutura mu barabu, ari naho ikipe ya Inter Miami yo muri America yahise yinjirira imwereka amasezerano ahagaze 200 z’amayero.
Amakuru kandi avuga ko umuryango wa Messi wishimiye kuba batura muri Amerika cyane ko banafite inzu muri Miami.
Wasili UWIZEYE
RADIOTV10