• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hagiye kugaragara imigati yitiriwe akazina bahimba ikipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/12/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hagiye kugaragara imigati yitiriwe akazina bahimba ikipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports, bwasinyanye amasezerano n’ubw’uruganda rutunganya imigati, azatuma imigati rutunganya yitirirwa izina rya ‘Gikundiro’ bakunze guhimba iyi kipe.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukuboza 2023, aho ku ruhande rwa Rayon Sports, yashyizweho umukono na Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele.

Uru ruganda rwasinyanye amasezerano na Rayon Sports, rwitwa The Women’s Bakery, rusanzwe rutunganya imigati y’ubwoko bunyuranye.

Nyuma y’aya masezerano, imigati itunganywa n’uru ruganda, izajya yitirirwa akazina ka ‘Gikundiro’ bakunze guhimba iyi kipe iri mu yafite abakunzi benshi mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bugira buti “Hatangajwe ku mugaragaro umugati wa Rayon Sports witwa “GIKUNDIRO BREAD”. Amoko arindwi (7) y’umugati azatangira gucuruzwa guhera kuri uyu wa Kabiri Tariki 5 Ukuboza 2023.”

Iyi migati yitiriwe Gikundiro, harimo Gikundiro White salt Bread, Gikundiro Brown salt Bread, Gikundiro Pain Vein Bread, Gikundiro Family Milk Bread, Gikundiro Family Brown Bread, Gikundiro Pen Sandwich Bread na Gikundiro Baguette Bread.

Muri aya masezerano kandi, ikipe ya Rayon Sports izajya yamamaza iyi migati, ikoresheje abakinnyi bayo, ndetse no kubibuga, ikazajya kandi igira ijambo muri imwe mu mikorere y’uru ruganda.

Rayon Sports isinyanye amaserano n’uru ruganda rutunganya imigati, nyuma y’iminci micye inongereye amasezerano y’imikoranire n’umuterankunga wayo Canal Plus, aho iyi kipe isanzwe inamamaza iyi kompanyi icuruza serivisi z’isazakamashusho, ibinyujije mu myambaro yambarwa n’abakinnyi bayo.

Bashyize umukono ku masezerano
Impande zombi zishimiye aya masezerano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

CECAFA U18: Menya impumeko iri mu Mavubi agiye guhura na Uganda mu mukino w’ishiraniro

Next Post

M23 yatangaje icyo igiye gukora nyuma yo gutaha kw’ingabo za EAC zari muri Congo

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
M23 yatangaje icyo igiye gukora nyuma yo gutaha kw’ingabo za EAC zari muri Congo

M23 yatangaje icyo igiye gukora nyuma yo gutaha kw’ingabo za EAC zari muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.