Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hagiye kugaragara imigati yitiriwe akazina bahimba ikipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/12/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hagiye kugaragara imigati yitiriwe akazina bahimba ikipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports, bwasinyanye amasezerano n’ubw’uruganda rutunganya imigati, azatuma imigati rutunganya yitirirwa izina rya ‘Gikundiro’ bakunze guhimba iyi kipe.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukuboza 2023, aho ku ruhande rwa Rayon Sports, yashyizweho umukono na Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele.

Uru ruganda rwasinyanye amasezerano na Rayon Sports, rwitwa The Women’s Bakery, rusanzwe rutunganya imigati y’ubwoko bunyuranye.

Nyuma y’aya masezerano, imigati itunganywa n’uru ruganda, izajya yitirirwa akazina ka ‘Gikundiro’ bakunze guhimba iyi kipe iri mu yafite abakunzi benshi mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bugira buti “Hatangajwe ku mugaragaro umugati wa Rayon Sports witwa “GIKUNDIRO BREAD”. Amoko arindwi (7) y’umugati azatangira gucuruzwa guhera kuri uyu wa Kabiri Tariki 5 Ukuboza 2023.”

Iyi migati yitiriwe Gikundiro, harimo Gikundiro White salt Bread, Gikundiro Brown salt Bread, Gikundiro Pain Vein Bread, Gikundiro Family Milk Bread, Gikundiro Family Brown Bread, Gikundiro Pen Sandwich Bread na Gikundiro Baguette Bread.

Muri aya masezerano kandi, ikipe ya Rayon Sports izajya yamamaza iyi migati, ikoresheje abakinnyi bayo, ndetse no kubibuga, ikazajya kandi igira ijambo muri imwe mu mikorere y’uru ruganda.

Rayon Sports isinyanye amaserano n’uru ruganda rutunganya imigati, nyuma y’iminci micye inongereye amasezerano y’imikoranire n’umuterankunga wayo Canal Plus, aho iyi kipe isanzwe inamamaza iyi kompanyi icuruza serivisi z’isazakamashusho, ibinyujije mu myambaro yambarwa n’abakinnyi bayo.

Bashyize umukono ku masezerano
Impande zombi zishimiye aya masezerano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + seventeen =

Previous Post

CECAFA U18: Menya impumeko iri mu Mavubi agiye guhura na Uganda mu mukino w’ishiraniro

Next Post

M23 yatangaje icyo igiye gukora nyuma yo gutaha kw’ingabo za EAC zari muri Congo

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yatangaje icyo igiye gukora nyuma yo gutaha kw’ingabo za EAC zari muri Congo

M23 yatangaje icyo igiye gukora nyuma yo gutaha kw’ingabo za EAC zari muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.