Umuhanzi Kenny Sol agiye kuzuza icyumweru ari kubarizwa muri Canada, ndetse amakuru ava mu baziranye na we akaba yemeza ko mu byamujyanye harimo n’ibikorwa bye bya muzika.
Kenny Sol udaheruka gushyira hanze igihangano gishya, dore ko indirimbo ye iheruka ari ‘Déjà vu’ imaze amezi atatu igiye hanze, ubu ari kubarizwa muri Canada.
Amakuru avuga ko uyu muhanzi yagiye muri iki Gihugu cyo ku Mugabane wa America y’Amajyaruguru tariki 18 Nzeri 2025.
Uzi amakuru y’uyu muhanzi, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, yavuze ko Kenny Sol “uretse kwitabira ibirori by’isabukuru y’umuvandimwe we uhatuye, aranateganya kuhafatira amashusho y’indirimbo ye nshya ateganya gusohora mu minsi iri imbere.”
Kenny Sol kandi aherutse kugaragara ari mu birori by’isabukuru y’amavuko y’umuvandimwe we uba muri Canada, aho nyuma y’ibyo birori, bivugwa ko yahise akomeza imishinga ye ya muzika yo gufata amashusho y’iyo ndirimbo nk’uko byemejwe n’uyu uzi amakuru y’uyu muhanzi.
Si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri Kenny Sol agiye muri Canada, dore yagiyeyo bwa mbere muri Nzeri 2023 ubwo yanataramiraga abitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda ryabereye mu Mujyi wa Ottawa, akaza gusubirayo mu mpera za 2024, aho yari anafite ibitaramo muri uwo mwaka yakoreye mu mijyi ya Ottawa na Montreal.
Amakuru avuga ko kuri iyi nshuro Kenny Sol atazatinda muri Canada, ahubwo ko nyuma yo gufata amashusho y’indirimbo ye nshya, azagaruka mu Rwanda.

RADIOTV10