Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka y’ikamyo yari ipakiye umucanga yagonze izindi modoka, ubwo yari igeze mu Nkoto mu Karere ka Kamonyi, yakomerekeyemo abantu 32 ndetse inatangaza uko bamerewe ubu.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo habaye impanuka ikomeye y’ikamyo yari ipakiye umucanga bivugwa ko yacitse feri iri mu muhanda Huye-Kigali ubwo yari igeze ahitwa mu Nkoto igakubita izindi modoka zigera mu icyenda.
Iyi modoka y’ikamyo izwi nka Howo y’ibiro bya RAD965X yavaga mu Karere ka Muhanda yerecyeza mu Mujyi wa Kigali.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu 32 bahise bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Gacurabwenge n’icya Kamonyi mu gihe abari bakomeretse cyane bo bahise bajyangwa mu bitaro bya Rukoma ndetse n’ibya Nyarugenge.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye The New Times ko “abakomeretse bose bamaze gusezererwa.” Yemeza ko nta n’umuntu n’umwe yahitanye.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyarugenge, Dr. Deborah Abimana na we yemeje aya makuru ko abakomereye muri iyi mpanuka bari bajyanywe muri ibi Bitaro bose basezerewe.
Yagize ati “Abari bakomeretse cyane bahawe ubuvuzi kandi nta kibazo kidasanzwe bafite kugeza ubu.”
Muri uyu muhanda wa Kigali-Huye mu gace ka Komonyi hakunze kubera impanuka n’izi ziterwa n’amakamyo aho muri Gashyantare 2020 ahitwa mu Nkoto hari habereye impanuka y’ikamyo yacitse feri igakubita bus ikagwamo abantu barindwi igakomerekeramo abagera mu 10.
Muri Mutarama uyu mwaka, indi mpanuka y’imododoka yagonganye na moto mu muhanda wa Kigali-Bishenyi igahitana umuntu umwe.
Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2021, nubundi muri uyu muhanda Huye-Kigali, ikamyo yari igeze i Musambira yahitanye umwarimu ndetse inakomeretsa abandi bari kumwe.
RADIOTV10