Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

radiotv10by radiotv10
07/05/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Ndayishimiye Thierry wakinaga mu bwugarizi bw’ikipe ya AS Kigali, yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, aho yerecyeje ku Mugabane w’u Burayi gushakishirizayo imibereho.

Uyu mukinnyi wahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga, yanyuze mu makipe anyuranye arimo Marines FC, Kiyovu Sports ndetse na AS Kigali ahagarikiyemo gukina nk’uwabigize umwuga.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko Ndayishimiye Thierry yamaze kwerecyeza mu Budage ku Mugabane w’u Burayi ariko atajyanywe no gukomerezayo ruhago, cyangwa gushakishayo ikipe azakinamo, ahubwo ko yajyanywe no gushakishiriza imibereho mu yindi mirimo.

Uyu mukinnyi wafashe rutemikirere akerecyeza i Burayi mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gicurasi 2025, yahise anafata icyemezo cyo guhagarika ruhago nk’uwabigize umwuga, ndetse bikaba bivugwa ko azahita atangira gukora akandi kazi kazatuma abasha kuba kuri uyu Mugabane w’u Burayi.

Thierry yahagaritse guconga ruhago nk’uwabigize umwuga

Abaye undi mukinnyi muri ruhago nyarwanda uhagaritse gukina nk’uwabigize umwuga, nyuma y’abandi na bo bagiye bafata icyo cyemezo bagifite imbaraga zo guconga ruhago.

Mu bazwi ba vuba aha, harimo Iradukunda Jean Betrand AKA Kanyarwanda wanigeze gukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi, ubu akaba yarahagaritse ruhago, aho asigaye atuye muri Canada, akora indi mirimo irimo kogosha.

Barimo kandi Iranzi Jean Claude wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda, nka APR FC, Rayon Sports na we wakiniye Amavubi, werecyeje muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mpera za Gicurasi 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − eighteen =

Previous Post

Abapolisi b’u Rwanda bagiye kwerecyeza muri Centrafrique bagaragarijwe ibizabafasha n’ibyo bazagendera kure

Next Post

Abarimo ‘Capitaine’ b’igisirikare cya Congo biciwe mu mirwano yabahuje n’imitwe irimo urwanya u Burundi

Related Posts

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Abasirikare babiri bikekwa ko bari baganjijwe na manyinya bishe barashe abantu 15

Abarimo ‘Capitaine’ b’igisirikare cya Congo biciwe mu mirwano yabahuje n’imitwe irimo urwanya u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.