Ndayishimiye Thierry wakinaga mu bwugarizi bw’ikipe ya AS Kigali, yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, aho yerecyeje ku Mugabane w’u Burayi gushakishirizayo imibereho.
Uyu mukinnyi wahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga, yanyuze mu makipe anyuranye arimo Marines FC, Kiyovu Sports ndetse na AS Kigali ahagarikiyemo gukina nk’uwabigize umwuga.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko Ndayishimiye Thierry yamaze kwerecyeza mu Budage ku Mugabane w’u Burayi ariko atajyanywe no gukomerezayo ruhago, cyangwa gushakishayo ikipe azakinamo, ahubwo ko yajyanywe no gushakishiriza imibereho mu yindi mirimo.
Uyu mukinnyi wafashe rutemikirere akerecyeza i Burayi mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gicurasi 2025, yahise anafata icyemezo cyo guhagarika ruhago nk’uwabigize umwuga, ndetse bikaba bivugwa ko azahita atangira gukora akandi kazi kazatuma abasha kuba kuri uyu Mugabane w’u Burayi.

Abaye undi mukinnyi muri ruhago nyarwanda uhagaritse gukina nk’uwabigize umwuga, nyuma y’abandi na bo bagiye bafata icyo cyemezo bagifite imbaraga zo guconga ruhago.
Mu bazwi ba vuba aha, harimo Iradukunda Jean Betrand AKA Kanyarwanda wanigeze gukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi, ubu akaba yarahagaritse ruhago, aho asigaye atuye muri Canada, akora indi mirimo irimo kogosha.
Barimo kandi Iranzi Jean Claude wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda, nka APR FC, Rayon Sports na we wakiniye Amavubi, werecyeje muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mpera za Gicurasi 2022.
RADIOTV10