Umugabo waburanishwaga n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, ku cyaha cyo kwica umugore we wari utwite amunigishije inzitiramibu, amuhoye kuba yarakundaga kumwaka amafaranga yo guhahisha, yahamijwe icyaha, akatirwa gufungwa burundu.
Uyu mugabo witwa Rusumbabahizi Ezéchias wo mu Karere ka Ruhango, waburanishijwe ku wa Mbere w’icyumweru gishize tariki 05 Kamena 2023.
Ubwo yari imbere y’imbaga y’abaturage bo mu gace kabereyemo ubu bwicanyi, yemeye ko yishe umugore we, amuhoye kuba yarakundaga kumwaka amafaranga yo guhaha kandi ngo uwo munsi ubwo yamwivuganaga yari yamuhaye menshi, ariko asanga atanatetse.
Ubwo uru rubanza rwaburanishwaga, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko uregwa yishe umugore we Nyiramporayonzi Domitille banamaze gukorana imibonano mpuzabitsina, ndetse ko yamunigishije inzitiramibu, kuko basanganye ibikomere umurambo bigaragara ko yishwe anizwe.
Uru rubanza rwahise rupfundikirwa kuri iriya tariki ya 05 Kamena, rwasomwe tariki 09 Kamena, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije uyu mugabo w’imyaka 40 icyaha cyo kwica biturutse ku bushake, rumukatira gufungwa burundu.
Urukiko rwashingiye ku bimenyetso byasobanuwe n’Ubushinjacyaha, birimo ibikomere byasanganywe nyakwigendera, byagaragazaga ko yishwe anizwe ndetse n’amaraso yagaragaye mu maso ya nyakwigendera.
Hari kandi n’ubuhamya bw’abatangabuhamya, bwashimangiraga ko nyakwigendera yari asanzwe abanye nabi n’umugabo we.
Ikindi kandi ni ukuba uyu mugabo ubwo yari amaze kwivugana umugore we, yahise yishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, avuga ko yishe umugore we.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uregwa gukatirwa gufungwa burundu kuko yishe nyakwigendera yabigambiriye, kuko ngo yanakundaga kubivuga, akanakunda kumuhohotera mu buryo bunyuranye, bapfa amafaranga yakundaga kumwaka yo guhahisha.
Urukiko rushingiye ku busabe bw’Ubushinjacyaha, bwahamije uregwa icyaha, rumukatira gufungwa burundu, hakiyongeraho n’ubugome bw’indengakamere yakoranye iki cyaha kuko yanishe umugore we atwite inda y’amezi atanu, bityo ko yanishe uwo muziranenge.
RADIOTV10