Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye icyahanishijwe uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro umugore we bari bamaze gukorana ibyo mu buriri

radiotv10by radiotv10
12/06/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uregwa kwica umugore we yavugiye mu ruhame icyo yamuhoye cyatunguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo waburanishwaga n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, ku cyaha cyo kwica umugore we wari utwite amunigishije inzitiramibu, amuhoye kuba yarakundaga kumwaka amafaranga yo guhahisha, yahamijwe icyaha, akatirwa gufungwa burundu.

Uyu mugabo witwa Rusumbabahizi Ezéchias wo mu Karere ka Ruhango, waburanishijwe ku wa Mbere w’icyumweru gishize tariki 05 Kamena 2023.

Ubwo yari imbere y’imbaga y’abaturage bo mu gace kabereyemo ubu bwicanyi, yemeye ko yishe umugore we, amuhoye kuba yarakundaga kumwaka amafaranga yo guhaha kandi ngo uwo munsi ubwo yamwivuganaga yari yamuhaye menshi, ariko asanga atanatetse.

Ubwo uru rubanza rwaburanishwaga, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko uregwa yishe umugore we Nyiramporayonzi Domitille banamaze gukorana imibonano mpuzabitsina, ndetse ko yamunigishije inzitiramibu, kuko basanganye ibikomere umurambo bigaragara ko yishwe anizwe.

Uru rubanza rwahise rupfundikirwa kuri iriya tariki ya 05 Kamena, rwasomwe tariki 09 Kamena, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije uyu mugabo w’imyaka 40 icyaha cyo kwica biturutse ku bushake, rumukatira gufungwa burundu.

Urukiko rwashingiye ku bimenyetso byasobanuwe n’Ubushinjacyaha, birimo ibikomere byasanganywe nyakwigendera, byagaragazaga ko yishwe anizwe ndetse n’amaraso yagaragaye mu maso ya nyakwigendera.

Hari kandi n’ubuhamya bw’abatangabuhamya, bwashimangiraga ko nyakwigendera yari asanzwe abanye nabi n’umugabo we.

Ikindi kandi ni ukuba uyu mugabo ubwo yari amaze kwivugana umugore we, yahise yishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, avuga ko yishe umugore we.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uregwa gukatirwa gufungwa burundu kuko yishe nyakwigendera yabigambiriye, kuko ngo yanakundaga kubivuga, akanakunda kumuhohotera mu buryo bunyuranye, bapfa amafaranga yakundaga kumwaka yo guhahisha.

Urukiko rushingiye ku busabe bw’Ubushinjacyaha, bwahamije uregwa icyaha, rumukatira gufungwa burundu, hakiyongeraho n’ubugome bw’indengakamere yakoranye iki cyaha kuko yanishe umugore we atwite inda y’amezi atanu, bityo ko yanishe uwo muziranenge.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa mu iroza agarutse imbere y’Urukiko

Next Post

Abakunzi ba gospel mu Rwanda bagiye gucinya umudiho ku bw’umuhanzikazi w’ikirangirire

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakunzi ba gospel mu Rwanda bagiye gucinya umudiho ku bw’umuhanzikazi w’ikirangirire

Abakunzi ba gospel mu Rwanda bagiye gucinya umudiho ku bw'umuhanzikazi w’ikirangirire

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.